Ukraine: Umuherwe mu bucuruzi bw'ibinyampeke yiciwe mu gitero cy'ibisasu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bacuruzi bakomeye cyane muri Ukraine hamwe n'umugore we biciwe mu gitero 'gikaze' cy'ibisasu cy'Uburusiya ku mujyi wo mu majyepfo wa Mykolaiv.

Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n'umugore we Raisa, bapfuye ubwo igisasu cya misile cyakubitaga ku rugo rwabo mu ijoro ryo ku wa gatandatu, nkuko byavuzwe n'ibitangazamakuru byo muri Ukraine.

Vadatursky yari afite kompanyi y'ubuhinzi ya Nibulon ikora mu byo kohereza ibinyampeke mu mahanga. Yari yaranahawe igihembo cy''Intwari ya Ukraine'.

Umukuru (Mayor) w'umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych, yavuze ko iki gitero cy'ibisasu gishobora kuba ari cyo cya mbere gikaze cyane Uburusiya bugabye kuri uyu mujyi kugeza ubu.

Habayeho kwangirika kuri hoteli, inyubako y'imikino, amashuri abiri, stasiyo y'ibitoro, no ku ngo.

Umujyi wa Mykolaiv uri ku muhanda munini werekeza i Odesa. Odesa ni cyo cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya mbere mu bunini cya Ukraine, kandi uyu mujyi wakomeje kugenda umishwaho ibisasu.

Umukuru w'ako karere, Vitaliy Kim, yavuze ko Vadatursky 'yakoreye byinshi akarere ka Mykolaiv, [yakoreye] byinshi Ukraine'.

Ku rubuga rwa Telegram yagize ati: 'Umusanzu we ku iterambere ry'urwego rw'ubuhinzi n'urwo kubaka amato [ubwato], ku iterambere ry'akarere ni ingenzi cyane'.

Kompanyi Nibulon yubatse ubuhunikiro (ububiko) bwinshi n'ibindi bikorwa-remezo byo kohereza ibinyampeke mu mahanga.

Ukraine n'Uburusiya ni ibihugu byohereza mu mahanga ingano nyinshi n'ibindi binyampeke, kandi ibangamirwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ryatewe n'intambara, ryatumye ibiciro by'ibiribwa bitumbagira ku isi.

Ibi bihugu byombi mu cyumweru gishize byashize umukono ku masezerano muri Turukiya yagizwemo uruhare n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN), agamije koroshya amakuba ashingiye ku bucye bw'ibiribwa. Ku munsi wakurikiyeho, Uburusiya bwagabye igitero ku cyambu cya Odesa.

Ibyangiritse mu nyubako

Kongera kohereza mu mahanga ibinyampeke bya Ukraine kwakererejwe kandi n'igenzura ryo mu rwego rw'umutekano.

Ariko kuri iki cyumweru, Turukiya yavuze ko ubwato bwa mbere bwa Ukraine butwaye ibinyampeke bwitezwe kuva ku cyambu cya Odesa ku wa mbere mu gitondo.

Ukraine ishinja abasirikare b'Uburusiya kwiba ibinyampeke mu mirima yo ku butaka bigaruriye no kubyohereza mu mahanga binyuze ku mwigimbakirwa wa Crimea. Uburusiya buhakana ibyo bivugwa na Ukraine.

@BBC

The post Ukraine: Umuherwe mu bucuruzi bw'ibinyampeke yiciwe mu gitero cy'ibisasu appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/31/ukraine-umuherwe-mu-bucuruzi-bwibinyampeke-yiciwe-mu-gitero-cyibisasu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)