Umugabo yagiye gusezerana yambaye ikote agaruka yambaye amapingu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rusasa, akagari ka Yaba, Umurenge wa Muhura ho mu karere ka gatsibo yari agiye gusezerana na Mukashyaka usanzwe ari umugore we muri gahunda y'akarere ka Gatsibo n'itorero rya EAR yo gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Ubwo Karahanyuze na Mukashyaka, Inshuti ndetse n'imiryango yabo bari babukereye batashye ubwo bukwe, gusa mbere y'uko bashyingiranwa umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje gusaba abari bitabiriye ubwo bukwe ko uwaba afite impamvu iyo ariyo yose yaba azi yatuma abo bombi badasezerana yayivuga.

Ubwo umunyamabanga nshingwa bikorwa yamaraga kuvuga gutyo nibwo hahagurutse umugore afite umwana w'amezi atandatu mu biganza bye, avuga ko Karahanyuze ariwe babyaranye uwo mwana akaba yaranze kumwiyandikishaho kandi barabanaga yewe akaba yari yaranamuhishe ko afite undi mugore.

Ubwo hagenzurwaga ibyangombwa by'uyu mugore waje avuga ko ari uwa kabiri, barebye muri sisteme y'irangamimerere basanze uyu mugore yaravutse tariki ya 01 Mutarama 2004 ubu akaba yujuje imyaka 18 nyamara umwana afite yaravutse tariki 28 Ukuboza 2021, bikaba bivuze ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze ataruzuza imyaka 18.

Ibyo bikimara kuba nta kindi cyakurikiyeho n'uko Karahanyuze yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka 18 hakorwa iperereza.



Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gusezerana-yambaye-ikote-agaruka-yambaye-amapingu/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)