Umugabo wabyaye impanga inshuro 5 yabaye icyamamare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayopo Ogunleye, wateye inda z'impanga inshuro eshanu, asa nk'uwabaye icyamamare mu gace atuyemo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Yoruba ko ubu arimo kurera abana be wenyine mu karere ka Ado-odo muri leta ya Ogun.

Ni nyuma yuko hashize imyaka umugore we amutaye kubera ko ababyeyi b'uyu mugore binubiye ko yari arimo kubyara impanga cyane.

Uyu mugabo, ubu uri mu kigero cy'imyaka 40, arimo kurera abana barindwi kuko uyu muryango wapfushije abana babiri ba mbere b'impanga bakiri impinja, ndetse n'umwana w'umuhungu wo mu mpanga za nyuma na we yarapfuye.

Ogunleye yavuze ko atari yiteze impanga (amahasa mu Kirundi) ubwo umugore we yasamaga inda ya mbere, nuko aza gutungurwa ubwo yahamagarwaga ku bitaro.

Yagize ati: 'Ubwo numvaga ko umugore wanjye yabyaye, nabajije niba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa, nuko baravuga ngo ni impanga'.

Izi zari inzozi zibaye impamo kuri we.

Ati: 'Kuva nkiri umwana nari narakomeje kubisengera, nashimiye Imana. Nahobeye umugore wanjye ndamushimira'.

Ubwoko bwa Yoruba, ahanini buboneka mu burengerazuba bwa Nigeria, bufite kimwe mu bigero biri hejuru cyane ku isi byo kubyara impanga.

Impanga, mu Kiyoruba, zitwa 'Ibeji', kandi mu muco w'abo muri ubu bwoko bemera ko zigomba gukurikirwa n'umwana uvutse ari umwe â€" uzwi nka 'Idowu'.

Ayopo Ogunleye is now raising seven children on his own

Ariko Ogunleye yavuze ko buri gihe ubwo umugore we yatwitaga, yabyaraga impanga.

Yagize ati: 'Impanga ku nshuro ya kabiri, impanga ku nshuro ya gatatu, impanga ku nshuro ya kane, impanga ku nshuro ya gatanu'.

Impamvu yateye kugira impanga nyinshi cyane iracyari amayobera kuri we: avuga ko nta kintu cyihariye arya cyangwa ngo akore ikintu na kimwe gitandukanye n'abandi.

Nubwo afite imbogamizi mu rwego rw'ubushobozi bw'amafaranga no mu kwita kuri aba bana benshi, yifuza kubyara abandi bana ndetse ntahakana ko ashobora kuzashaka undi mugore.

Yagize ati: 'Abana ni imigisha iva ku Mana'.

@BBC

The post Umugabo wabyaye impanga inshuro 5 yabaye icyamamare appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/02/umugabo-impanga-inshuro-5-yabaye-icyamamare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)