Junior Rumaga yifashishije ubusizi ahishura ubuzima busharira yakuriyemo n'uko nyina yabyitwayemo #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022, nibwo Junior Rumaga yizihiza isabukuru ye y'amavuko, bikaba byahuriranye n'uko ari wo munsi yamuritseho umuzingo w'ibisigo by'ubuhanga yifuza kugeza ku bakunzi b'inganzo ye. Yabimuritse mu buryo bw'ibanze kuko ategura kubimurika byeruye tariki 8 Nyakanga 2022.

Mu gisigo yise 'Mawe' yitiriye umuzingo wose, Junior Rumaga avugamo uduce two mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango aho yavukiye akanahakurira, agasobanura ubuzima yakuriyemo bwamushaririye we n'abavandimwe be babiri, n'uburyo mama we yahitwaye gitwari nyuma y'uko biba ngombwa ko bakura batabana na se ubabyara.

Junior Rumaga ati : "Uyu munsi nibwo mawe yanyibarutse none nanjye nibwo nibarutse umwana w'imfura mu by'ubwenge, uyu muzingo wanjye ni nk'umwana nibarutse, ubwo ku munsi mawe yanyibarutse nanjye nibarutse mawe"

Amagambo ari muri iki gisigo yitiriye umuzingo, anatuma buri wese ucyumva abasha kwibuka uwamwibarutse, dore ko avuga ko umufite akwiye kuzirikana ubutwari bwe akamushimira ndetse n'utakimufite akamwibuka akamuha agaciro akwiye.

Ni igisigo avugamo amagambo akora ku mutima cyane iyo abara inkuru z'ibibazo bitandukanye we n'abavandimwe be babiri baciyemo kandi ntawundi bari bahanze amaso utari mama wabo, na we agakomeza kubarwanira ishyaka. Anashima abandi bose bagiye bamuba hafi muri izo ntambara.

Uretse icyo gisigo, harimo ibindi yakoranye n'abahanzi b'indirimbo bakunzwe mu Rwanda barimo nka Riderman, Bruce Melodie, Alpha Rwirangira, Alyn Sano, Bull Dogg, Yvan Bravan, Peace Jolis, Juno Kizigenza n'abandi. Buri gisigo muri ibi gikoze mu buryo bwa gihanga kandi buseguwe n'inanga ya muzika ituma kirushaho kuryohera amatwi.

Ibi bisigo byose biri kuri uyu muzingo, Junior Rumaga azabishyira ku rubuga rushya yashinze ruzafasha n'abandi basizi rwitwa Siga Rwanda, aho ukeneye kureba ibiriho azajya kuri www.sigarwanda.com, gusa ntibikuraho ko buri gisigo azajya agenda anagishyira kuri Youtube nk'uko asanzwe abikora. Asaba muri rusange abakunzi b'inganzo ye kumushyigikira agakomeza kujya imbere.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Junior-Rumaga-yifashishije-ubusizi-ahishura-ubuzima-busharira-yakuriyemo-n-uko-nyina-yabyitwayemo

Post a Comment

1Comments

Post a Comment