Rwamagana: Polisi yafashe babiri bakekwaho kwiba mudasobwa z'ikigo cy'amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe bombi bafite imyaka 18 y'amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro nyuma y'uko hari hamaze kuboneka mudasobwa 19 mu zari zibwe.

Mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, nyuma yo kwica ingufuri y'urugi rw'aho mudasobwa zabikwaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubuyobozi bw'ikigo ari bwo bwatanze amakuru, abazibye batangira gushakishwa.

Ati 'Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu nibwo Polisi yabonye amakuru y'ubujura bwa mudasobwa bwakozwe nyuma yo kwica ingufuri y'urugi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abazibye ari nabwo ahagana saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, abaturage bo mu mudugudu wa Kiruhura batanze amakuru y'uko hari umuntu babonanye mudasobwa ebyiri yari atwaye mu ntoki afite n'igikapu bilekwa ko hari harimo izindi.'

Yakomeje agira ati 'Polisi yahise yihutira kuhagera, nibwo uwari uzifite yahise azirambika hasi ariruka barebye basanga hamwe n'izari mu gikapu zose ari mudasobwa 11. Abaturage bitegereje igikapu zari zirimo basanga ari icy'umunyeshuri usanzwe wiga kuri kiriya kigo cy'amashuri zibweho wahise ushakishwa afatirwa mu rugo ruherereye muri uwo mudugudu, ari kumwe na mugenzi we bombi basanganwa izindi mudasobwa 8 bahita batabwa muri yombi.'

Bakimara gufatwa, bavuze ko mudasobwa basanganywe bazibikijwe n'uwo bise Veterineri wari ubatiye igikapu atwaramo mudasobwa 9 izindi akazitwara mu ntoki ariko ntibigeze bagaragaza aho abarizwa.

SP Twizeyimana yaburiye abiba mudasobwa ku bigo by'amashuri ziba zifasha abanyeshuri mu kongera ubumenyi no guteza imbere uburezi muri rusange, akangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya bene ubu bujura.

Yagiriye inama abagura ibikoresho byibwe kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru y'abo bacyetseho ubujura cyangwa kugurisha ibyibano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe uwatorotse agishakishwa.

Izi ni zimwe muri mudasobwa aba bantu bakekwaho kuba bari bibye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-polisi-yafashe-babiri-bakekwaho-kwiba-mudasobwa-z-ikigo-cy-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)