Adrien Misigaro yaririmbye yimara agahinda mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022 mu Intare Conference Arena, gitegurwa n'umuryango Melody of New Hope yashinze.

Cyagombaga kuba bwa mbere ku wa 8 Werurwe 2020, gisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu Rwanda.

Ku wa 28 Gicurasi 2022, nibwo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro batangaje ko basubukuye iki gitaramo nyuma y'uko Covid-19 igenjeje macye.

Aba bahanzi bahise batangira gukora imyiteguro, bavugana n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, James na Daniella, Serge Iyamuremye na Pay Claver babafashije benshi muri iki gitaramo.

Byari biteganyijwe ko Gentil Misigaro aririmba muri iki gitaramo ariko Adrien Misigaro aherutse kubwira INYARWANDA ko yagize impamvu z'umuryango zatumye atabasha kwitabira iki gitaramo bafatanya gutegura.

Mu 2020, Adrien yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n'abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n'ebyiri zuzuye gitangijwe n'abaramyi Precious Nina Mugwiza na Ngenzi Yvan bafashije abantu kwinjira neza muri iki gitaramo.

Bakiriwe n'umunyamakuru Tracy Agasaro wa Televiziyo KC2. Yabanje kugera ku rubyiruko ari kumwe n'itsinda baririmbs nyinshi mu ndirimbo zo mu gitabo n'izindi zamamaye mu mitima y'abahimbaza Imana.

Muri iki gitaramo, Tracy yavuze ko ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2022, hari igitaramo cya Gisubizo Ministry izafatiramo amashusho y'indirimbo zabo ziri kuri album bise 'Worship Legacy Concert Season 3'.

Uyu mugore yahise yakira ku ruhimbi itsinda rya Papy Claver n'umugore we Dorcas. Mbere yo kubakira, yavuze ko ari abanyamuziki baramya Imana bya nyabo.

Papy ageze ku rubyiniro yavuze ko bishimiye kuririmba muri iki gitaramo cy'umuvandimwe wabo Adrien Misigaro. Ati 'Turanezerewe kuba turi hano, ndetse no ku bwa Mwenedata Adrien ndetse n'abandi baza kunyura hano.'

Afatanyije n'umugore we baririmbye indirimbo zo mu gitabo zirimo 'Dufite impamvu zibifatika'. Ni imwe mu ndirimbo yabaguriye igikundiro mu muziki wabo. Ndetse hashize imyaka ibiri bayishyize kuri shene ya Youtube yabo.

Iyi ndirimbo iri kuri 'Collection' iri tsinda ryasohoye mu 2021. Banaririmbye indirimbo 'Njya ninginga Imana ngo ikwereke Yesu' bamaze umwaka bashyize kuri shene ya Youtube yabo.

Tuyizere Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas bari bambaye imyenda ihuje ibara. Papi Clever ni we watangije umushinga wo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo uko ari 547, amaze kurushinga awukomezanya n'umugore we.

Izina ryabo ryakomeye cyane binyuze mu ndirimbo 'Amakuru y'Umurwa'. Muri iki gitaramo kandi bariririmbye indirimbo 'Mana Nduburira (194 Gushimisha)' ndetse na 'Dore ibendera' bava ku rubyiniro bishimiwe mu buryo bukomeye.

Bakurikiwe n'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye. Uyu muhanzi umaze imyaka irenga umunani mu muziki uha ikuzo Imana, yaserutse yitwaje gitari aho yaririmbaga anicurangira.

Yari afite kandi itsinda ry'abasore n'inkumi bamufashije kunoza neza amajwi y'indirimbo ze. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo 'Yesu Agarutse' yakoranye na James na Daniella, iri mu ndirimbo zakomeje amazina y'aba bahanzi bombi.

Uyu muhanzi yakomereye ku ndirimbo 'Biramvura' imaze imyaka ine isohotse. Iyi ndirimbo yamuhaye ijambo mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva yasohoka, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize. Yayisohoye ku wa 1 Mata 2018.

Serge yashimye Adrien Misigaro kuba yaramutumiye muri iki gitaramo. Ati 'Ndashimira Adrien kuba yarantekereje muri iki gitaramo.' Yahise yanzika mu ndirimbo ye yise 'Yahweh', 'Arampagije' imaze imyaka 8 isohotse, asoza asabira abantu umugisha.

Yakurikiwe n'itsinda rya James na Daniella. Tracy abakira ku rubyiniro, yavuze ko ari itsinda ridasanzwe mu muziki, risize amavuta mu gufasha abantu kuramya.

James ageze ku rubyiniro yabanje kubaza abakristu niba bameze neza. Agira ati 'Mu meze neza. Twishimiye kuba hano.'

Nyuma yateye isengesho, ashima Imana, avuga ko izina ryayo rikwiye gushyirwa hejuru, izina rye rikumvikana hose. Ati 'Himbazwa kristu mwiza, icyubahiro no gukomera n'ibyawe none n'iteka ryose.'

Iri tsinda ryahereye ku ndirimbo 'Isezerano' basohoye mu meza ane ashize. Basoje kuririmba iyi ndirimbo, James yabwiye abizeye umwana w'intama gushyira hejuru akaboko.

Muri iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo nshya bazasohora mu minsi iri imbere, bavuze ko irimo amagambo meza yabakoze ku mutima.

Yumvikanamo amagambo y'urukundo rw'Imana rwatumye yitangira umunyabyaha, ahabwa ubugingo.

Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Amaraso' imaze umwaka isohotse. Bati 'Haracyari ibyiringiro, ngwino winjire, Yesu ateze amaboko'.

Baririmbye kandi indirimbo 'Nubu nihondi' imaze amezi atanu isohotse, aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2, basoreza ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise 'Hembura'.

Mu gitaramo hagati, Umushumba w'Itorero, Bellevue Presbyterian Church, Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry'Imana rishingiye ku gusaba buri wese gufata akaboko mugenzi we bakegera Imana icyarimwe.

Mu nyigisho ye, yavuze ko ari ku nshuro ya kane ageze mu Rwanda kandi ko mu itorero ashumbye harimo Abanyarwanda benshi. Avuga ko Abanyamerika bafite akazi kenshi ko kwigira ku banyarwanda 'ku kuntu baramya'.

Nyuma yo kubwiriza, Nina Mugwiza na Yvan Ngenzi bagarutse ku rubyiniro bahinduye imyambaro baririmba indirimbo 'Muri wowe' bakoranye imaze imyaka itatu.


ADRIEN MISIGARO KU RUBYINIRO NYUMA Y'IMYAKA IBIRI IGITARAMO CYE GISUBITSWE:

Yageze ku rubyiniro ahagana saa 21: 37 ahera ku ndirimbo 'Nyibutsa' yakoranye na Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro.  Iyi ndirimbo imaze imyaka ibiri, aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.

Ni imwe mu ndirimbo zafashije Miss Dusa kumvikanisha impano ye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Adrien yasabaga abari muri iki gitaramo gufatanya nawe guhimbaza Imana, akagaragaza ko anogewe n'isubukurwa ry'igitaramo cye.

Uyu muhanzi yari yitwaje abaririmbyi icyenda barimo abakobwa batandatu ndetse n'abasore batatu bamufashije kumvikanisha neza indirimbo ze.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Aranzi' aherutse gusohora, imaze amezi ane. Adrien yaririmbye kandi indirimbo 'Umuntu usanzwe' imaze imyaka itatu.

Adrien yaririmbaga anabwiriza, avuga ko Imana yakunze abari mu Isi kuva cyera. Ati 'Ayo ni yo mahoro dushobora gukura mu Mana, amahoro tubona n'igihe bikomeye. Ayo mahoro ntabwo tuyacyesha abantu, ahubwo tuyakura ku Mana yo mu ijuru.'


ADRIEN MISIGARO YAKIRIYE KU RUHIMBI INSHUTI YE ISRAEL MBONYI

Nyuma yo kuririmba indirimbo 'Nzagerayo', Adrien Misigaro yavuze ko igihe kigeze kugira ngo yakire inshuti ye y'igihe kirekire. Aba bombi baterane ubuse mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Adrien ati 'Uyu mwanya ndifuza kwakira inshuti yanjye. Ni umuntu dukorana cyane. Imana igenda ihuza abantu mu buryo butandukanye. Uyu muntu ngiye guhamagara, mfite indirimbo ye imfasha, nimuzamure ibiganza abemera ko twakira inshuti yanjye Israel Mbonyi.'

Bahise bafatanya kuririmba indirimbo 'Karame' imaze imyaka ibiri isohotse. Iyi ndirimbo bayiririmbye abari muri iyi nyubako y'imyidagaduro bahagurutse.

Nyuma yo kuyiririmba, Adrien yasize Mbonyi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ati 'Ndishimye kuba hano, ndashimira Adrien wadutumiye, kandi tumuhaye ikaze hano i Kigali.' Mbonyi yahise yanzika ye 'Sinzibagirwa', 'Icyambu' ikunzwe cyane muri iki gihe.

Adrien ni we wasoje iki gitaramo yifashishije indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye 'Buri munsi' ndetse na 'Ntacyo nzaba'. Uyu muhanzi yavuze ko ubu anyuzwe, kuko imyaka ibiri ishize ahagaze kuri uru rubyiniro asuka amarira.

Ati 'Imyaka ibiri ishize nahagezemo hano ndi kurira kubera ko igitaramo cyanjye bari bagiharitse kubera Covid-19. Ariko ndashima Imana ko Covid-19 yahagaze.' 


Adrien Misigaro yaririmbye yimara urukumbuzi rw'igitaramo cye cyari kimaze imyaka ibiri gisubitswe kubera Covid-19 

Adrien yasabaga abantu gufatanya nawe kuririmba. Ati 'Mumfashe kuririmba Nyibutsa, nyibutsa… Mwami uzanyibutse…' 

Adrien yari yitwaje abaririmbyi icyenda, barimo abakobwa batandatu n'abahungu batatu 


Misigaro asanzwe afite umuryango w'ivugabutumwa yise 'Melody of New Hope' ukora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ndirimbo 

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Karame', 'Sinzibagirwa' n'izindi 


Mbonyi yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amuhesha umugisha 

Adrien yavuze ko Mbonyi ari inshuti ye y'igihe kirekire. Kuri murandasi bakunze guterana ubuse 

Israel aherutse gukorera ibitaramo muri Zimbabwe 

Mbomyi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite muri uyu mwaka 

Adrien Misigaro yavuze ko yari yambitswe na Zoï ya Nshimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022 


Umuhanzi Prosper Nkomezi yitabiriye iki gitaramo 

Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry'Imana mu rurimi rw'Icyongereza, Agnes asobanura mu Kinyarwanda


Papy Claver n'umugore we bari bambaye imyenda ihuje ibara, banyuze benshi muri iki gitaramo


Papy Claver na Dorcas, bafatwa nk'abaramyi baririmbira 'Imana buzuye mu buryo bukomeye'

Papy Claver n'umugore we Dorcas bageze ku rubyiniro bari kumwe n'itsinda risanzwe rifasha mu bijyanye n'amajwi


Tracy yanyuzagamo agatera urwenya, akavuga ko arwubakanye 'n'umugabo mwiza cyane'. Ati 'Ndamukunda cyane, aho ari hose ndamusuhuje'


Nina Mugwiza Precious yari yambaye imyambaro yahanzwe na Fly Mama Africa ya Miss Uwicyeza Pamella umukunzi wa The Ben


Serge Iyamuremye yageze ku rubyiniro asaba abantu gufatanya nawe guhimbaza Imana aherutse ku ndirimbo 'Yesu Agarutse'


Serge yari yitwaje itsinda ry'abaririmbyi b'inkumi n'abasore bamufashije gushimisha benshi


Serge yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amusabira umugisha

Iyamuremye yifashishije indirimbo ze zitandukanye zakunzwe yashyize abantu mu mwuka



James na Daniella bageze ku rubyiniro bahera ku ndirimbo 'Isezerano' basohoye mu mezi ane ashize


James yabanje gutera isengesho asaba Imana kunezeza abari muri iki gitaramo. Ati 'Icyubahiro no gukomera n'ibyawe Dawe none n'iteka ryose.'



James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana


Umuhanzi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo 'Ntahemuka' yayoboye igitaramo cya Adrien Misigaro


Iri tsinda riherutse mu bitaramo mu Bubiligi, aho bishimiwe mu buryo bukomeye


James na Daniella baririmbye bafashijwe n'abaririmbyi babarizwa muri Drups Band

Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022 ari mu bitabiriye igitaramo cya Adrien Misigaro

Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022

Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 ari kumwe na Kazeneza Marie Mercie wabaye igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza yahoze yitwa RTUC (UTB) [Yitabiriye Miss Rwanda 2022]

Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, ari mu bitabiriye igitaramo 'Each One Reach One' cya Adrien Misigaro

Iki gitaramo cyahurijwemo amazina y'abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, James na Daniella n'abandi

Abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana bitabiriye igitaramo 'Each One Reach One' cya Adrien Misigaro

Abatarafashe doze ya gatatu y'urukingo rwa Covid-19 barufatiraga muri iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena





Umuhanzikazi Peace Hoziyana witabiriye irushanwa East Africa's Got Talent

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118672/adrien-misigaro-yaririmbye-yimara-agahinda-mu-gitaramo-gikomeye-yahuriyemo-nabarimo-israel-118672.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)