Rulindo: Polisi yafashe abantu 8 bangizaga amashanyarazi n'amazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 8 mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi mu mirenge ya Base na Mbogo.

Abantu babiri bafatiwe mu murenge wa Base, mu Kagali ka Rwamahwa, Umudugudu wa Base, bafite insinga z'amashanyarazi zifite metero zirenga 60, bari bibye mu rwunge rw'amashuri rwa Ngarama, hanafashwe kandi moto bakoreshaga mu bikorwa byo gutwara ibyo bibye.

Hafashwe abandi bantu batandatu mu Murenge wa Mbogo, mu Kagali ka Mushali no mu Kagali ka Rwambogo, bafashwe bamaze gutaburura itiyo y'amazi ifite metero 200, hanafatwa imodoka bakoreshaga mu gutwara ibyo bibye.

Superintendent of Police Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y'ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda byo gufata abantu bagiraga uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo abaturage bagezwaho na Leta.

Yanavuze ko hari hamaze iminsi humvikana abaturage bo mu mirenge ya Base na Mbogo bavugaga ko bahangayikishijwe n'abantu baza bakabiba insinga z'amashanyarazi bakanataburura impombo z'amazi, byose bikabagiraho ingaruka.

Asobanura uko bafashwe; SP Ndayisenga yavuze ko aba bibye amatiyo y'amazi bafashwe bitewe n'amakuru yatanzwe n'umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwambogo wabonye abantu bacukura itiyo y'amazi, ahita abimenyesha Polisi.

Yanasobanuye ko bariya babiri bacyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abanyerondo.

Yagize ati'Abanyerondo bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano babona moto iparitse ahantu mu masaha y'ijoro,bahamagara polisi ihageze barebye ibyo nyirayo apakiye basanga ari insinga z'amashanyarazi, bamubajije aho yazikuye avuga ko yazikuye ku rwunge rw'amashuri rwa Ngarama.'

Akimara gufatwa yavuze ko nubwo atuye mu mujyi wa Kigali ariko akomoka mu Murenge wa Base bityo kuhiba byamworoheraga kuko ahazi neza. Yongeyeho ko atari ubwa mbere kuko yibye ahantu hagera ku 10 insinga z'amashanyarazi.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo Leta iba yahaye abaturage kuko bidindiza iterambere kandi bigatera igihombo Leta, yongeraho ko iyo banginje insinga z'amashanyarazi umuriro ubura bigateza umutekano mucye ndetse n'abajura bakitwikira umwijima bakiba abaturage.

Yasabye abaturage kurinda ibikorwa remezo bagezwaho na Leta, asaba baturage kujya batanga amakuru igihe babonye uwangiza ibikorwa remezo.

Yasoje yibutsa abakora ibi byaha ko bahanwa n'amategeko harimo no gufungwa igihe kirekire muri Gereza.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) , ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko 'Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rulindo-polisi-yafashe-abantu-8-bangizaga-amashanyarazi-n-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)