Karongi: Urubyiruko rurinubira kutabona aho rugaragariza impano zarwo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasore n'inkumi bo mu karere ka Karongi bavuga ko ubumenyi n'impano bafite bibapfira ubusa kuko gahunda zigamije kuzamura impano batamenya igihe zabereye, n'ibitekerezo by'imishinga yabo ntibamenye aho banyura ngo babafashe kubishyira mu bikorwa.

Sinzabakwira Muneza, yiyumvamo impano yo kuririmba, azi guteka amandazi, isambusa, na capati ariko yabuze igishoro ngo yiteze imbere.

Ati 'Ntabwo tuzi inzira twanyuramo. Icyo dusaba abayobozi n'urubyiruko n'uko baduhuza n'abadufasha kumenyekanisha impano zacu no bakanaduhuza n'abadufasha gushyira mu bikorwa imishinga yacu'.

Tuyishimire Jean w'imyaka 22 avuga ko urubyiruko rubayeho nabi bitewe n'uko amahirwe yo guteza imbere urubyiruko aguma mu mijyi.

Yavuze ko icyo ubuyobozi bw'urubyiruko rwabafasha ari ukubabumbira hamwe, bakabagira inama.

Ati "Gahunda za Leta nzi zigenewe kuzamura urubyiruko zihari, keretse nka ziriya zo kujya mu itorero ry'igihugu. Dukeneye ubuvugizi kugira ngo gahunda zindi zo guteza imbere urubyiruko zige zitugeraho mu giturage".

Pauline Mukamana, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko hari amahirwe menshi yafasha urubyiruko arimo ibisigara bya Leta, ibishanga bikenewe kubyazwa umusaruro n'ibindi.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu karere ka Karongi Benithe Isingizwe yavuze ko batangije ihuriro "Igicaniro cy'urubyiruko" mu rwego kwegera urubyiruko no kurufasha kumenya amahirwe arugenewe rutajyaga rumenya.

Ati "Iri huriro rifite intego yo gufasha urubyiruko kumenya gahunda za Leta, no kumenya amahirwe arugenewe by'umwihariko mu karere ka Karongi. Hari ugushishikariza urubyiruko kwitabira amarushanwa abahemba, kubigisha gukora neza imishinga no kubereka aho bayitanga kugira ngo babone inkunga, no kubigisha uburyo batekereza imishinga yabagirira akamaro ikanagirira akamaro aho batuye".

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko buri kwezi urubyiruko ruzajya ruhura rugakora igikorwa cy'amaboko, nyuma rukungurana ibitekerezo ku bibazo birubangamiye n'uko rubona byakemuka, raporo igashyikirwa umuhuzwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere, ibikeneye ubuvugizi akabibukorera mu nama njyanama y'akarere.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Karongi, Benithe Isingizwe avuga ko iri huriro igicaniro cy'urubyiruko, urubyiruko ruzajya ruhabwa amakuru y'amahirwe arugenewe
Abasore n'inkumi bafite icyizere ko iri huriro 'Igicaniro cy'urubyiruko' rizabafasha kwivana mu bukene.
Ihuriro 'igicaniro cy'urubyiruko' ni umwihariko w'akarere ka Karongi
Kutagira amakuru ku mahirwe agenewe kuzamura urubyiruko byatumaga bahera mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urubyiruko-rurinubira-kutabona-aho-rugaragariza-impano-zarwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)