Rubavu: Haravugwa ubujura 'bukabije' bw'abiba ibitoki mu murima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi bamwe mu batuye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu by'umwihariko mu Tugari twa Murara na Gikombe bataka ikibazo cy'ubujura bw'ibitoki, ubuyobozi bukaba iki kibazo bagihagurukiye.

Abaturage bavuga ko abakora ubu bujura ari abashumba ari abashumba baba bashaka ubwatsi bw'inka za ba shebuja.

Umuhinzi mworozi wo mu kagari ka Murara utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu bujura buteye inkeke.

Yagize ati 'Mu kwezi kumwe gusa bamaze kunyiba ibitoki bifite agaciro karenga ibihumbi 40.000 Frw, ikibabaje si ibitoki gusa biba hari n'igihe usanga batemye insina ahanini bikozwe n'abashumba bakazishyira inka cyangwa bigakorwa ari ubugome gusa turifuza ko mwadufasha iki kibazo kigahagurukirwa kuko kiraduhangayikishije.''

Nkundakozera Domina umubyeyi utuye mu Kagari ka Gikombe yavuze ko batakiryama ngo basinzire kubw'iki kibazo gihangayikishije benshi muri Rubavu.

Ati''Ubu bujura bw'ibitoki ahanini bukorwa n'abashumba ni kimwe mu biri gukoma mu nkokora iterambere ryacu kuko ibitoki byeraga tukabijyana ku isoko amafaranga avuyemo tukizigira andi tukayakemuza ibindi bibazo none ubu ntibigikunda hari n'aho umuntu asigaye abica biteze atanguranwa nabo bajura. Ntidutuje kuko iyo urangaye gato ubura ibitoki ndetse hari naho batangiye kwiba amatungo magufi arimo intama n'ihene twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa rwose.''

Umunyamabang nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse cyahagurukiwe.

Ati''N'ikimenyimenyi mu cyumweru gishize mu kagari ka Gikombe hafashwe abantu 9 bakekwaho ubwo bujura kuri ubu bari gukurikiranwa. Ubu ikindi turi gukora ni  uguhuza abahinzi b'urutoki n'aborozi b'inka bakaganirizwa nka kimwe mu bisubizo birambye hakumirwa  ibyuho bishora abashumba kwirara mu mirima y'abagenzi babo.'

Harerimana yongeyeho ko ikigamijwe cyane ari ukwigisha ariko kandi yihanangiriza abakora n'abihishe inyuma y'ubwo bujura ko guhana uwakoze icyaha ntaho byagiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Mukundente Yves

The post Rubavu: Haravugwa ubujura 'bukabije' bw'abiba ibitoki mu murima appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/26/rubavu-haravugwa-ubujura-bukabije-bwabiba-ibitoki-mu-murima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)