Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu SC bwemeje ko umubiligi Patrick Aussems ari umutoza mushya w'urucaca mu myaka itatu iri imbere.

Ibi byemejwe n'umuyobozi wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal abinjyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu mubozi yavuze ko ngo umutoza mushya agiye kuza.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko guhera kuwa Gatanu w'icyumweru gishize, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu SC aherereye mu gihugu cy'u Bufaransa akaba ari naho yahuriye na Patrick Aussems.

Mu biganiro byabaye ku munsi w'ejo bikaba byarasize aba bombi bemeranyijwe ko Kiyovu SC izatozwa na Patrick Aussems wigeze kugeza ikipe ya Simba SC mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo gushyiraho umutoza mukuru, Patrick Aussems azaba yungirijwe na Mateso Jean De Dieu, Frank Plaine akaba ari we uzaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse na Ndaruhutse Théogene Djabil akaba ariwe mutoza w'abanyezamu.

Usibye uyu mutoza wasinye, Kiyovu SC yamaze kumvikana na Ndiaye Bassirou mu gihe cy'imyaka itatu, uyu mukinnyi ukomoka muri Senegal mu ikipe ya As Pikine.

The post Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

Source : https://rushyashya.net/patrick-aussems-wabaye-umutoza-wa-simba-sc-yamaze-kumvikana-na-kiyovu-sc-kuyitoza-mu-gihe-cyimyaka-itatu-iri-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=patrick-aussems-wabaye-umutoza-wa-simba-sc-yamaze-kumvikana-na-kiyovu-sc-kuyitoza-mu-gihe-cyimyaka-itatu-iri-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)