
Iyo sabukuru yizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yitabirwa na Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard hamwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage.
Hatashywe n'umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho birimo Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri Miliyari 9 Frw.
Hari kandi Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini ( Munini IDP Model Village) ugizwe n'inzu zatujwemo imiryango 48; ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy'ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni, ibyumba bitatu byigiramo abana b'incuke.
Ikigo Mbonezamikurire y'Abana bato cya Munini; Agakiriro; aho gucururiza n'ibindi birimo ubusitani, uturima tw'igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n'ingurane ku baturage. Ibyo bukorwa remezo byose byatwaye asaga miliyari 15 Frw.
Mu butumwa Minisitiri w'Intebe yatanze, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.
Ati 'Mu by'ukuri ni impano idakwiye kudupfira ubusa ahubwo ni impano izinganira wa musingo twavuze w'iterambere tumaze kugeraho mu myaka 28 ariko urugamba rw'iterambere nk'uko mubizi ntirurangira ahubwo rurakomeje.'
Mu mafoto, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru








































































































Amafoto: Munyakuri Prince na Igirubuntu Darcy
Video: Kazungu Armand