Impinduka muri Guverinoma : Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.

Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y'umutungo wa leta, PAC.

Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda aho yatangaga n'ubundi amasomo y'ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi w'Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB.

Dr Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda
Eric Rwigamba yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Urwego rw'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-muri-Guverinoma-Perezida-Kagame-yashyizeho-Abaminisitiri-bashya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)