Abanyabigwi nka Muammar Gaddafi na Winston Churchill baryizeho : Byinshi ku ishuri rya Gisirikare rigiye kurangizamo Umuhungu wa Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yifurije ishya n'ihirwe Ian Kagame ugiye kurangiza amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst.

Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ni iryaje kuvamo ishuri ryari rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.

Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.

Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n'abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n'abatarayasoje.

Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.

Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.

Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k'Umugabane wa Afurika.

Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.

Hariho kandi Lieutenant General Frederick William 'Fred' Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ghana.

Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y'ibwami bw'Ibihugu bitandukanye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyabigwi-nka-Muammar-Gaddafi-na-Winston-Churchill-baryizeho-Byinshi-ku-ishuri-rya-Gisirikare-rigiye-kurangizamo-Umuhungu-wa-Kagame

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)