Ikiniga cyamufashe! Lynda wo muri filime 'Umuturanyi' yaragaje agahinda ka nyina wapfushije umugabo amutwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayitesi Alice wamamaye nka Lynda muri filime y'uruhererekane y'Umuturanyi, yahishuye ko yavutse mu bihe bigoye, hari nyuma y'iminsi mike nyina apfishije se.

Lynda akaba afite impanga ye yitwa Alice aho bavutse tariki ya 9 Nyakanga, uyu munsi bakaba bizihiza isabukuru y'imyaka 26.

Kuri iyi nshuro bakaba bateguye ikirori aho bari busangire n'insuti za bo n'umuryango, birabera L'Hacienda i Nyamirambo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yafashe umwanya arasenga ashimira Imana uburyo yamurinze ndetse yamunyujije mu bikomeye, yanashimiye nyina wabibarutse mu bihe bigoye akaba ari nabwo ikiniga cyamufataga bitewe n'aho yavuye n'ibyo Imana yamukoreye.

Lynda kandi yavuze ko kuri iyi tariki ari itariki igoye kuri mama we kuko yabibarutse mu bihe bigoye kuko papa wa bo yapfuye ababyara.

Ati 'Ni itariki yari igoye cyane kuri we kuko yabyaye mbere y'uko tuvuka, kuri we rero byari bimugoye cyane. Twari dufite basaza bacu babiri barapfa, yatubwiraga ko yasabaga Imana ngo izamuhe n'umukobwa wenda azapfe ariko yamubonye, ku bw'amahirwe tuza turi babiri kandi tunabaho, ntabwo byabaye nka ba mbere.'

Avuga ko kimwe n'indi myaka kuri iyi nshuro yishimira kuba agihumeka umwuka w'abazima. Yanaboneyeho kubwira mama wa bo ko bamukunda cyane.

Lynda yagaragaje agahunda ka nyina wabibarutse mu buryo bugoye
Aline (ibumoso) na Alice [Lynda] (iburyo) uyu munsi barizihiza isabukuru y'amavuko



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ikiniga-cyamufashe-lynda-wo-muri-filime-umuturanyi-yaragaje-agahinda-ka-nyina-wapfushije-umugabo-amutwite-video

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)