I Kigali hateraniye inama yitezweho kwimakaza uburinganire n'impinduka mu gukumira ibyaha mu Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Umuryango EAPCCO ugizwe n'ibihugu 14, washinzwe mu 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z'umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Abitabiriye aya mahugurwa y'iminsi itatu mu Rwanda barimo abahagarariye Sudani y'Epfo, Kenya, Eritrea, Djibouti, Seychelles, Sudani, Tanzania na Uganda mu gihe ibindi bihugu nk'u Burundi na RDC bitohereje intumwa zabyo.

Umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Isabelle Karihangabo, yagaragaje ko iyi nama izasiga ibihugu bishashe inzobe mu kurwanya no gukurikirana ibyaha n'ihohoterwa.

Ati 'Gucunga umutekano muri Afurika y'Iburasirazuba ntabwo ari ibya za guverinoma gusa ahubwo hakenerwa n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bigamije gukumira ibyaha.'

Yavuze ko hagiye kuganirwa uburyo ibihugu byagira imikorere imwe ariko mu buryo bwita no kukubahiriza uburinganire mu nzego zitandukanye.

Ati 'Haraganirwa uburyo ibihugu byagira imikorere imwe yo gukurikirana ibyaha no kubikumira ariko hibandwa cyane cyane ku bijyanye n'uburinganire ku buryo buri wese yibonamo kandi akitabwaho bikwiye.'

'Ikivamo ni uko ibihugu byacu bigiye kugira umurongo umwe, bigiye kwigira hamwe inyandiko y'uburyo igihugu cyakurikirana ibyo byaha ariko ari uburyo bumwe kuri ibyo bihugu byose. Ku buryo niba habayeho ibyaha byambukiranya imipaka, mwumvise ko harimo ibyaha by'iterabwoba n'ibindi bihangayikishije sosiyete ibyo bihugu bagira uburyo bumwe bwo kubyumva no kubikurikirana.'

Yavuze ko bizafasha ibihugu bigize EAPCCO kugira ingamba zihuriweho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagaragaje ko imikoranire n'ibihugu byo mu karere yagize uruhare mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo itarabwoba, icuruzwa ry'abantu, ibibyobyabwenge n'ibindi.

Umuyobozi wa EAPCCO, Gedion Kimilu, yavuze ko ibizava muri iyi nama bizagira uruhare mu gukumira ibyaha.

Ati 'Iyo urebye mu nzego zacu za Polisi usanga harimo ubusumbane…ntabwo dufite mu by'ukuri ubwuzuzanye bukenewe. Iyo ni yo mpamvu turi hano kandi iyo ufite icyuho mu buringanire ku nzego za Polisi n'uburyo bwo gukurikirana ibyaha bigira ingaruka kuri sosiyete.'

Yavuze ko mu gihe ibihugu byose bigize EAPCCO uko ari 14 byahuriza hamwe imbaraga byagira ingaruka nziza kuko byaba bifite umurongo umwe ku birebana no gukumira ibyaha.

Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta wo muri Afurika y'Epfo akaba n'umujyanama w'Umuryango wa EAPCCO mu gukumira ibyaha, Sean Tait, yagaragaje ko kuba abahagarariye ibihugu byabo bagiye kumara iminsi itatu bishobora kugira impinduka nziza mu mikorere n'imikoranire y'uyu muryango.

Yavuze ko ibikwiye guhabwa umwanya mu rwego rwo kuzamura no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu nzego zishinzwe umutekano hibandwa cyane ku ngingo ebyiri zirimo kugira umubare uhagije w'abagore mu nzego za polisi nka kimwe mu bimaze igihe biganirwaho no gukurikirana kimwe ibyaha hatabayeho kujenjeka ku bikorerwa abagore nk'ihohoterwa n'ibindi.

Ibihugu bigize Umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, RDC, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y'Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bakobwa n'abagore binjira mu nzego z'umutekano nk'igipolisi n'igisirikare.

Ikibazo cyo kuba abapolisi b'abagore bakiri bake muri izi nzego bishingiye ku kuba hambere barafatwaga nk'abanyantege nke ari nabyo byatumye batitabira kwinjira mu nzego zishinzwe umutekano nubwo hari ibihugu bitanabahaga amahirwe.

EAPCCO igaragaza ko nk'uko abagore bazamuye imyumvire bagatinyuka guhanganira imyanya ikomeye mu nzego z'ubuyobozi ari na ko bakwiye kurushaho kwitabira kujya mu nzego z'umutekano ngo ibihugu bikomeze kubahiriza ihame ry'uburinganire mu ngeri zose.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko kwimakaza ihame ry'uburinganire mu nzego z'umutekano by'umwihariko Polisi bikwiye guhabwa umwanya muri EAPCCO
Umuyobozi wa EAPCCO, Gedeon Kimilu, yavuze biteze gufatira imyanzuro ikomeye muri iyi nama
Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta wo muri Afurika y'Epfo ufatwa nk'umujyanama w'Umuryango wa EAPCCO mu gukumira ibyaha, Sean Tait na Gideon Kamilu uyobora EAPCCO
Umukozi muri Raoul Wallenberg Institute Chris Muthuri yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa mu kwimakaza ihame ry'uburinganire no mu gukumira ibyaha
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ni we wari umuhuza w'amagambo
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hateraniye-inama-yitezweho-impinduka-mu-gukumira-ibyaha-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)