Gasogi United yatandukanye Herron, ihitamo kubika nimero ye imyaka 3 idakoreshwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n'uminya-Liberia wayikiniraga, Herron Berrian Scarla maze nimero yambaraga barayibika.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Gasogi United yatangaje ko itazakomezanya n'uyu musore wakinaga mu kibuga hagati wari uyimazemo imyaka 3.

Iyi kipe kandi yakomeje ivuga ko mu rwego rwo kubaha akazi yabakoreye, nimero 5 yambaraga muri iyi kipe igiye kubikwa mu gihe cy'imyaka 3, nta wundi muntu uzongera kuyambara mbere ya 2025.

Bati "No 5 yambarwaga na Herron Berrian Scarla izabikwa imyaka 3 nta wundi uyambara mu rwego rwo kumuha icyubahiro."

Herron Berrian yinjiye muri Gasogi United 2019 avuye muri Kiyovu Sports, yayisinyiye umwaka umwe ushize iyi kipe imwongerera indi 2 yarangiranye n'umwaka w'imikino wa 2021-22.

Herron Berrian yatandukanye na Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatandukanye-herron-ihitamo-kubika-nimero-ye-imyaka-3-idakoreshwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)