Byahinduye Isura : Abanyamulenge bahamagariwe gushyigikira M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko batabaje Leta inshuro nyinshi ariko yananiwe kubarindira umutekano.

Ni ubutumwa batanze mu gihe uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse ukomeje kuzambura ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru hamwe n'intwaro.

Uyu mutwe uvuga ko wagiranye amasezerano na Leta ya RDC yatuma uburasirazuba bwayo bubona amahoro ariko aho kuyashyira mu bikorwa yavuniye ibiti mu matwi.

Ni ibikorwa byatumye M23 yubura ibikorwa byayo. Kubera imbaraga igaragaza nk'igisirikare gikomeye, RDC ishinja u Rwanda kuyitera inkunga, ku buryo byatumye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bibasirwa bamwe bakicwa, bagatotezwa, banyagwa ibyabo ndetse amaduka y'abacuruzi arasahurwa.

Ni ibikorwa bimaze gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo ndetse bigenda birushaho kuba bibi kubera abanyapolitiki n'abakora mu nzego z'umutekano bakoresha imvugo z'urwango, zihamagararira abaturage kwibasira abavuga Ikinyarwanda.

Ni igice kigizwe n'abaturage bafatwa nk'abo mu bwoko bw'Abatutsi ariko b'Abanye-Congo, ku buryo ibibazo bijyanye na bo bidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iri shyaka, Mbana Olivier, yashimangiye ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutotezwa ndetse bakagerekwaho ibibazo byose by'umutekano muke muri RDC.

Nyamara ngo hari bamwe mu Banyamulenge byagaragaye ko bamagana M23 n'ibikorwa byayo, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko bakwiye kwitandukanya n'ibyo bikorwa, bakifatanya n'abandi Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda "bari guhohoterwa mu bice bitandukanye."

Ni ihohoterwa ngo rimaze imyaka irenga itandatu rikorerwa Abanyamulenge, utavuze imyaka myinshi bamaze bibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro igizwe na Mai-Mai, FDLR na Leta ibaha ubufasha mu buryo butaziguye.

Muri icyo gihe cyose ngo batakiye Leta ntiyagira icyo ibafasha.

Yakomeje ati "Turabamemyesha ko amagambo yose mwavuga ashyigikira leta yatumazeho abantu n'ibintu ntacyo amaze, ahubwo murasabwa kuva ku izima tugashyigikira M23 hamwe na Twirwaneho n'abandi ba kavukire z'iwacu, bagamije kumenyekanisha akarengane kadukorerwa mu gihugu cyacu."

"Twebwe twamaze kwemeza ko icyatumye M23 na Twirwaneho bahaguruka bagahangana na leta kirasobanutse, tukaba tubashyigikiye kuko leta nk'umubyeyi wa bose, yananiwe inshingano zayo zo kurinda abaturage muri rusange, ahubwo itererana Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Ntara za Kivu y'Amajyepfo, iy'Amajyaruguru n'icyahoze cyitwa Kisangani na Kalemie, ndetse n'ahandi henshi kugeza ubu bagikomeje kwicwa bazizwa ivangura rishingiye ku bwoko."

Mbana yavuze ko gushyigikira M23 na Twirwaneho ari ugushyigikira kwibohora no kwanga akarengane gakorerwa abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi bo muri Congo.

Uyu mutwe wa Twirwaneho kimwe n'uwitwa Gumino, yashinzwe n'Abanyamulenge bashaka guhangana n'ibitero bakomeje kugabwaho ibitero n'Ingabo za Leta n'imitwe irimo Mai Mai. Ni imitwe ikorera mu misozi ya Minembwe.

Ni nayo mpamvu amazina yayo agaragaza ko bakeneye kurengera uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 ari icya Congo, kandi gikwiye gukemurwa mu buryo bwa politiki kurusha uburyo bwa gisirikare.

Yavuze ko mu kugikemura burundu, hakwiye kurebwa impamvu yatumye uyu mutwe ubaho, akaba ariho haba intangiriro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Byahinduye-Isura-Abanyamulenge-bahamagariwe-gushyigikira-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)