Bugesera: inzu ifashwe n'inkongi y'umuriro induru ziravuga(AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki gicamunsi cyo ku cyumweru nibwo inzu yo mukarere ka Bugesera yafashwe n' inkongi y'umuriro maze abaturage benshi bahurura baje kuzimya.

Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Shene ya Youtube ya M.Irene abantu benshi bari bahuruye baje kuzimya iyi nkongi yari yatangiye gufata inzu nyinshi.Abaganiriye n'uyu munyamakuru batangaje ko iyi nkongi yatawe n'umugabo watwikaga ibintu birimo amasashi n'ibyenda byashaje birangira bifashe inzu yari hafi aho.

Abaturage bahise bahurura baza kuzimya.Bafatanyije n'ubuyobozi bwo mu Nzego zitandukanye.Nk'uko bigaragara mu mashusho abantu biyamiraga cyane bavuga ko hahiye nyuma yo kubona iyi nkongi yari itangiye gufata nizindi nzu kandi zibamo abantu.Abazimyagaga umuriro bagombye gusambura amabati no kwifashisha imipira yamazi kugirango umuriro uzime.



Source : https://yegob.rw/bugesera-inzu-ifashwe-ninkongi-yumuriro-induru-ziravugaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)