Hatangijwe gahunda nshya ya 'MTN Unicall' ije... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye ku biro bikuru bya MTN i Nyarutarama kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga, MTN Rwanda yatangaje ko itangije kumugaragaro ubu buryo bwiswe 'Unicall' bukoresha Murandasi, aho buzafasha by'umwihariko abafite ibigo byagutse byakira abahamagara benshi.

Iyi Serivisi kandi izafasha abakoresha kujya bavugana n'abakozi benshi bashoboka mu gihe kimwe kandi bitabagoye, cyo kimwe n'uko ari Serivisi ishobora gukoreshwa n'abo mu muryango umwe cyangwa abandi bahuriye ku kintu runaka.


Hasobanurwa ibya MTN unicall

Ndoli Didas, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko ari igitekerezo bari bamaranye igihe nyuma yo kubona ko uburyo busanzwe bufasha abantu guhamagara kuri 'Fixed Telephones' zo mu kazi zari zihenze, zifite umubare ntarengwa w'abo zakira mu gihe kimwe kandi bigora kuzimura ngo zive hamwe zijyanwe ahandi.

Ndoli yavuze ko kandi ari igikorwa batekereje gukora bihereye ku kuba barabonye ko ubwo igihe icyorezo cya Coronavirus cyadukaga muri 2020, ibigo by'ubucuruzi bitorohewe no guhuza imikorere y'abakozi bakoreraga mu rugo badafite itumanaho rinoze.

Ndoli avuga ko MTN Rwanda yizeye ko ubu buryo bushya buzanezeza abakiliya bazabukoresha, cyane ko buzorohereza abantu guhamagarana nta mupaka w'umubare, kandi buhendutse.


Ndoli Didas

Iyi Serivisi yashyizweho, izabashisha abantu barenga 100 kuvugira icyarimwe bahujwe na Telephone imwe. Ibi bije bivugurura uburyo busanzwe bwa 'Fix', bwo bwashoboraga kwakira abantu 30 gusa bahujwe na Telephone imwe.






Hasobanuwe Imikorere ya 'Unicall'



AMAFOTO: SANGWA Julien



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118784/hatangijwe-gahunda-nshya-ya-mtn-unicall-ije-korohereza-abakoresha-telephone-zihamagarwa-na-118784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)