Abantu ibihumbi buzuye imihanda ya Copenhagen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vingegaard ukinira ikipe ya Jumbo-Visma yaje ku isonga mu basozanyije ibihe bito ku rutonde rusange rwa Tour de France 2022, nyuma yo guhatana bikomeye n'umunya-Slovenia, Tadej Pogacar watwaye iri rushanwa mu myaka ya 2020 na 2021.

Uyu mugabo w'imyaka 25 yakoze amateka akomeye yo kuba umunya-Denmark wa mbere wegukanye iri rushanwa ngarukamwaka muri iki kinyejana, kuko uwabiherukaha ari Bjarne Riis waritwaye mu 1996.


Vingegaard

Intsinzi ya Vingegaard muri Tour de France ivuguruye, yakiriwe nk'intsinzi y'agatangaza kuri Denmark aho ikomeje kubarwa ku rutonde rw'ibihe byiza bya siporo y'iki gihugu, cyaherukaga intsinzi iremereye ubwo cyatwaraga Euro ya 1992. 

Vingegaard yakandagiye i Copenhagen kuri uyu wa Gatatu aherekejwe n'indege ebyiri z'intambara za Danemark, aho yakiriwe n'abantu ibihumbi byinshi bari buzuye mu mihanda n'inyubako ndende.


Mu mwanya w'ijambo rye, Vingegaard yagaragaye afite ibinezaneza byinshi, avuga ko na we ubwe yatunguwe no gutwara Tour de France 2022 kuko yabibonaga nk'ibidashoboka.

Yagize ati "Sinzi icyo navuga. Biratangaje cyane rwose. N'ubu sindiyumvisha ko natwaye Tour de France. Ni ikintu ntashoboraga gutekereza mbere." 

Vingegaard yashimiye ikipe ya Thy Cykle Ring yazamukiyemo, anashimangira ko anezezwa cyane n'abakorerabushake bitangira umukino w'amagare mu gihugu hose, ahamya ko iyo batahaba atari bwegukane Tour de France. 


Biteganijwe ko kuri uyu wa Kane, Vingegaard azakirwa mu mujyi yavukiyemo wa Glyngore uri mu majyaruguru ya Danemark.

Muri Tour de France y'uyu mwaka, uduce dutatu tubanza twabereye mu mijyi ya Denmark, aho abaturage b'iki gihugu bagaragaye buzuye mu mihanda bishimiye abasiganwa.




Abafana bari benshi

Vingegaard n'umuryango we







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119420/abantu-ibihumbi-buzuye-imihanda-ya-copenhagen-bakira-vingegaard-watwaye-tour-de-france-ama-119420.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)