Zimwe mu mpunzi zari zaroherejwe mu Rwanda ubu ziri mu Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahabelom Mengesha - umunya Eritrea w'imyaka 36 - azi ukuntu koherezwa mu Rwanda n'ikindi gihugu bimera. Ariko rero nk'umuntu usaba ubuhungiro, mu Rwanda ntabwo yahatinze.

Yari yaravuye muri Eritereya ahunga intambara muri 2007, maze ajya muri Isiraheli gusaba ubuhungiro. Nyuma y'imyaka irindwi, uruhushya rwe rwo kuhaba yararwambuwe maze ahabwa amahitamo - koherezwa iwabo, kujya mu kigo gifungirwamo abimukira, cyangwa gufata amadorari 3.500 n'itike y'indege yo kugenda ntugaruke imujyana mu Rwanda.

Bahabelom Mengesha, uba i Zurich, Isiraheli yari yaramwohereje mu Rwanda muri 2014

Yabwiye BBC yibereye mu Busuwisi aho amaze imyaka irindwi aba - ko yumvaga ayo nta mahitamo arimo na gato.

Avuga ku gufungirwa muri Isiraheli, Bahabelom yagize ati : "Nta muntu ushyira mu gaciro wajya muri gereza ku bushake." "Gusubira muri Eritereya, aho gufungwa biri mu muco, ntabwo nashoboraga kubihitamo."

Nuko rero ahitamo u Rwanda.

Ariko Bahabelom yahise amenya ko adahawe ikaze muri iki gihugu cya Afrika y'uburasirazuba. Hashize igihe gito ageze mu murwa mukuru Kigali, yabwiwe ko agomba kuhava akerekeza mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda - kandi byose akabyishyura.

Abari inyuma y'uko kwirukanwa kwe - ndetse n'abandi bimukira twaganiriye birukanywe- ntibari bamenyekana, ariko Bahabelom atekereza ko abayobozi b'u Rwanda babigizemo uruhare.

Kubona u Rwanda rufatwa nk'ahantu heza ku mpunzi hari ababyibazaho byinshi nyuma yaho Ubwongereza businyaniye n'iki gihugu amasezerano yo kwakira abasaba ubuhunzi bagera ku nkombe zabwo. Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byaburiye abantu ku bijyanye n'ukuntu uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda.

Ariko, hariho itandukaniro rikomeye hagati y'amasezerano Ubwongereza bwagiranye n'u Rwanda nayo rwagiranye na Isiraheli.

Gahunda yo "kugenda ku bushake" ya Isiraheli yatangaga amahitamo yo gufata indege ijya mu Rwanda, mu gihe gahunda y'Ubwongereza yo ari itegeko. Bitandukanye n'Ubwongereza bwatangaje ku mugaragaro gahunda yabwo, Isiraheli ntabwo yigeze igirana amasezerano ku mugaragaro n'u Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abasaba ubuhungiro bagera ku 4000 bo muri Eritereya na Sudani bari muri Isiraheli boherejwe mu Rwanda na Uganda hagati ya 2013 na 2018, mbere yuko iyi gahunda y'ibanga ihagarara.

Bahabelom yurijwe indege yerekeza i Kigali muri 2014.

Agira ati : "Koherezwa mu Rwanda ntibyatubujije [kugera mu Burayi]". Ibi yabivuze arimo asobanura ukuntu bavuye mu Rwanda bakajya muri Uganda.

"Kandi ntitwagarukiye aho."

BBC yavuganye n'abahoze basaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli. Bose banyuze muri iyi gahunda hagati ya 2014 na 2016 kandi ubu basigaye batuye mu Burayi. Tuzi ko byibura hari umwe muri bo uba mu Bwongereza. Abandi babajijwe n'inzobere mu bibazo by'abimukira nabo bavuze ibisa n'ibyo.

Benshi bavuze ko bakiriwe ku kibuga cy'indege cya Kigali n'umugabo waho witwa John. Ubu buhamya bumaze imyaka itari mike ku buryo bidashoboka kugenzura niba uyu "John" yarakomeje kuba umuntu umwe kugeza birangiye. Basobanuye ukuntu mu nyuma abantu bameze nk'abayobozi b'u Rwanda babambuye ibyangombwa byabo mbere yo kujyanwa mu modoka mu ihoteli yari irinzwe aho bategetswe kutayisohokamo.

Mu nyuma basabwe kuriha amadolari agera kuri 500 yo kubatwara mu matsinda bakagezwa ku mupaka wa Uganda. Imodoka zari zitegereje hakurya kugirango zibajyane mu murwa mukuru, Kampala. Icyo gihe na none basabwe kwishyura.

Ariko kubera ko nta kazi cyangwa ibyangombwa bari bafite, bavuga ko byabaye ngombwa ko bakomeza urugendo bakanyura mu nzira zizwi abimukira bacamo muri Afurika zibageza ku nyanja ya Mediterranee kugirango bagere mu Burayi.

Bahabelom avuga ko atigeze yumva ko hari amahitamo yo kuguma mu Rwanda yari afite.

"[Iyo ubwiwe] ngo ishyura ibi maze ugende, birumvikana ko ukora ibyo wategetswe gukora."

Undi wasabaga ubuhungiro ukomoka muri Eritereya, Mebrahtom Tesfamichael, avuga ko yahanganye na "John" amubaza ibyarimo bikorwa.

Mebrahtom Tesfamichael avuga ko yagerageje gushaka kumenya impamvu barimo birukanwa mu gihugu

Mebrahtom na we wageze i Kigali mu 2014 nyuma yo kumara amezi icyenda mu kigo gifungirwamo abasaba ubuhungiro cya Holot, agira ati : "Naramuganirije turi twenyine…". Ati : "'Ugomba kuva hano." Naramushubije nti "Kuki tugomba kugenda ? Tuva muri Isiraheli, batubwiye ko tuzahabwa ibyangombwa by'impunzi mu Rwanda kandi ko ariho twari tugiye gutura." Gusa yaravuze ati : 'Ahari wemerewe kumara hano iminsi itatu. Nyuma yaho ugomba kugenda.' "

Tesfay Gush, umunya Eritereya wageze mu Rwanda muri Gashyantare 2015, atekereza ko abayobozi bo mu Rwanda n'abakora ubucuruzi bwo kujyana abimukira mu bindi bihugu mu buryo butemewe n'amategeko bakoranaga.

Agira ati : "Njyewe nk'umunyafurika ubwanjye natekerezaga ko nzafatwa neza, kandi nkitabwaho [mu Rwanda]." Ariko yamenye ko batamushakaga ubwo yabonaga abashinzwe umutekano n'abasivili basa nkaho bakorana.

"Ntabwo bashakaga ko tuhaguma."

"Ubusanzwe iyo umuntu agufasha kwambuka umupaka bikorwa rwihishwa, ariko aba bo babikoze k'umugaragaro. Urugero, igihe twageraga kuri bariyeri batanze ibyangombwa byemewe kugirango tuhanyure nta nkomyi. Niyo mpamvu ntekereza ko bari abayobozi."

Isabwe ibisobanuro, guverinoma y'u Rwanda yavuze ko itazi ibyo birego. Umuvugizi yavuze ko izabikoraho iperereza.

"Umuntu wese tuzasanga yarenze ku mategeko yacu agenga imikorere myiza azabibazwa. Guverinoma y'u Rwanda ishyira imbere umutekano w'abaturage bayo, n'uw'abantu bose baza mu gihugu cyacu, barimo impunzi n'abimukira bashakisha ubuzima bwiza."

Byari icyuka

Bahabelom yaje kugera mu Bugereki mu bwato buto maze agera mu Busuwisi akoresheje inzira y'ubutaka. Ubu atuye i Zurich, akaba ari hafi gukora ikizamini cye cya nyuma kugirango abe umufundi wujuje ibyangombwa. Yumva yaragize amahirwe menshi ugereranije n'abandi boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli nabo bakurikiye inzira abimukira banyuramo berekeza mu Burayi.

"Nzi byibuze abantu 10 cyangwa barenga basize ubuzima muri Libiya, baciwe umutwe na Daesh [umutwe wiyita Leta ya Kisilamu], cyangwa barohamye mu nyanja."

Impuguke imwe yakurikiraniye hafi gahunda ya Isiraheli, Dr Yotam Gidrom, avuga ko uko amakuru y'iyo gahunda yasakaraga mu bimukira, babifataga nk'uburyo bwemewe bwo kwinjira mu nzira ya magendu ijyana abimukira mu Burayi.

Dr Gidrom wo mu gisata kigisha ibijyanye n'impunzi muri kaminuza ya Oxford agira ati : "Ku mugaragaro, gahunda yo kwimura abimukira yasobanuwe nk'igamije guha abanyasudani na abanya Eritereya ejo hazaza heza mu Rwanda cyangwa muri Uganda." "Ariko byaje kugaragara vuba vuba ko ibyo Isiraheli yabijeje bijyanye no guhabwa ibyangombwa byemewe n'amategeko, guhabwa uburenganzira, n'imibereho myiza muri ibi bihugu byari icyuka."

Abahanga baraburira abantu ko kwirukana abimukira bakoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nabyo bishobora gutuma ibyo bihugu birushaho kwibasirwa n'icuruzwa ry'abantu.

Steve Symonds wo muri Amnesty International yabwiye BBC ati : "Ingaruka zo kwirukana abantu bashaka ubuhungiro…boherezwa mu bihugu batazi kandi bashobora kuba badafitanye isano ari ibintu bikabije."

Amasezerano Ubwongereza bwagiranye n'Urwanda ni gahunda izageragezwa mu gihe cy'imyaka itanu igamije koherezayo abimukira kugirango amadosiye yabo asaba ubuhungiro yigirweyo kandi banatuzwe yo mu gihe kirekire.

Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko amasezerano yagiranye n'Ubwongereza "atagereranywa na gato" na gahunda ya Isiraheli "yahagaritswe bimaze kugaragara ko itakoraga neza."

Yagize iti : "Muri gahunda nshya, hazashyirwaho uburyo bunoze bwo gutera inkunga abimukira ndetse n'umuryango wabakiriye, Ubwongereza buzatanga amafaranga azakoreshwa."

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ishimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizakurikiranirwa hafi.

Umuvugizi wayo yatangarije BBC ati : "Ubufatanye bwacu n'u Rwanda ku kibazo cy'abimukira buzakurikiranirwa hafi binyuze mu kanama ibihugu byombi bihuriyeho kazatuma abakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza mu Bwongereza, bimurirwa mu Rwanda kugira ngo batangirireyo ubuzima bushya."



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Zimwe-mu-mpunzi-zari-zaroherejwe-mu-Rwanda-ubu-ziri-mu-Burayi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)