Inkuru ya Mugwaneza uri gufasha Abaturarwanda kubona amakara batangije ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi mu gihe 18,8% zikoresha amakara.

Icyo cyuho kiri mu byatumye Mugwaneza yifashisha ubumenyi yahawe mu ishuri atangiza umushinga wo kubyaza imyanda ingufu.

Ni umushinga akorera mu Karere ka Musanze. Yawutangije mu 2024. Akora imashini ziri ku bushobozi butandukanye, nk'imwe ikora ibilo 80 mu isaha, ikora ibilo 100 mu isaha n'izindi bijyanye n'ibyifuzo by'umukiliya.

Nk'iyo mashini ishobora gukora ibilo 80 mu isaha, iba yabikoze mu bilo nka 100 by'imyanda. Ikilo cy'amakara kimwe akigurisha ari hagati ya 240 Frw na 300 Frw.

Ibikoresho byose abikura mu Rwanda. Bimufata ukwezi kugira ngo imashini imwe ibe irangiye, ariko arashaka kongera ubushobozi kugira ngo imashini imwe izajye irangira mu minsi nka 14.

Imashini itunganya amakara angana n'ibilo 80 mu isaha ayigurisha miliyoni 3 Frw, akagaragaza ko atari menshi kuko iyo binganya ubushobozi itumizwa mu Bushinwa iba ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw.

Ati 'Imashini ikora ibilo 100 by'amakara mu isaha igura miliyoni 3,5 Frw n'iyo umukiliya yashaka ikora ibilo 200 twayikora kuko ubumenyi turabufite.'

Kugeza ubu imyanda bayikura mu dukiriro dutandukanye two mu gihugu aho akura ibarizo, ibisigazwa by'umuceri byo akabikura ahera icyo gihingwa nko mu Bugarama i Rusizi n'ahandi.

Bifuza ko mu myaka iri imbere baba bafite uruganda muri buri karere rufasha ibigo by'amashuri kubona amakara bidahenzwe kandi bitangirije ibidukikije.

Agaragaza ko byibuze mu 2026/2027 azaba yarabonye ubushobozi buhagije bwafasha ibigo by'amashuri nka 16 kubona ingufu zo gutekesha batisunze gas cyangwa ibindi bicanwa.

Ati 'Nararebye mbona hari ikibazo cyo kubona ingufu zo gutekesha. Kandi ingufu zihariye 38% mu kwangiza ikirere. Natekereje ko nakora iyo mashini noneho mfasha ibigo by'amashuri bitandukanye kuko usanga ari byo bikoresha inkwi nyinshi. Ni imashini zihenda kuzikora ariko nagiye mfashwa no kwizigama nkabona igishoro.'

Mugwaneza Egide yakoze imashini zifasha Abaturarwanda kubona amakara batangije ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-na-mugwaneza-ukomeje-gufasha-abaturarwanda-kubona-amakara-batangije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)