
Ibi byagarutsweho ku wa 5 Kamena 2025 mu imurikagurisha ry'ibikorwa by'abize imyuga n'ubumenyingiro ryabereya muri nka Camp Kigali.
Ni imurikagurisha M Hotel yari ifitemo umuryango aho yasobanuriraga abayigana ibyo ikora by'umwihariko ibyo abize imyuga n'ubumenyingiro bashobora guhabwamo akazi.
Munyanziza Eugène ukuriye ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteli muri RTB yavuze ko M Hotel ari umwe mu bafatanyabikorwa beza haba mu gutegura amasomo yigishwa ndetse no gutanga imenyerezamwuga.
Ati 'M Hotel mu gutegura integanyanyigisho dukoresha turakorana ikaduha inzobere mu nzego zitandukanye bakadufasha mu isesenguramwuga.'
'Idufasha kandi mu kuduhera abalimu amahugurwa bakaza muri hoteli yabo kabaha amahugurwa y'umwuga ndetse n'ibindi byitwa kwigira ku murimo aho baduhera imenyerezamwuga abasoje kwiga bagatinda kubona akazi bakaza kwiyibutsa.'
Munyanziza yongeyeho ko abo baha imenyerezamwuga banabaha akazi ku buryo ari umwe mu bafatanyabikorwa bashimira cyane.
Ati 'Ubu bufatanye ni ntagereranywa ntitwabona uko tuyishimira kuko idufasha ku rugero rwo hejuru.'
Umuyobozi w'Ishuri ryitwa Hotel Talent School ryigisha amasomo y'igihe gito mu by'amahoteli no kwakira abantu, Edwin Nuwagaba yavuze ko M Hotel ari imwe muri hoteli zibahera akazi benshi.
Yagize ati 'Abanyeshuri bacu bimenyereza umwuga tubohereza mu bigo bitandukanye ariko M Hotel mu gihe tumaze dukorana imaze kuduhera imenyerezamwuga abagera kuri 58 ndetse bamwe babahaye akazi by'umwihariko abatunganya ikawa yabo abenshi bari abanyeshuri bacu'.
Umuyobozi ushinzwe gushaka amasoko n'igurisha muri M Hotel, Uwase Miriam yavuze ko iyi hoteli y'inyenyeri enye yishimira kuba igira uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere urwego rw'amahoteli no kwakira abantu mu Rwanda.
Ati 'Twishimira ko turi abafatanyabikorwa ba RTB kuko tugira imikoranire inyuranye haba mu kwakira abanyeshuri bashaka guhugurwa ndetse no kubaha imenyerezamwuga iwacu kuko ntitwakira abantu gusa dufasha n'abantu kugira ubwo bumenyi.'
Uwase yongeyeho ko iyi hoteli yishimira kuba imaze gutera intambwe ifatika mu kwakira abantu mu gihe cy'imyaka itanu imaze kuko yagiye yakira abashyitsi bitabiriye ibikorwa mpuzamahanga bikomeye byabereye mu Rwanda nka CHOGM kandi banyuzwe na serivisi bahawe.




