U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Afungura ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma yanitabiriwe n'Igikomangoma Charles, Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije isi birimo ibyorezo n'ihindagurika ry'ikirere n'ingaruka zaryo ku batuye isi.

Image

Yagize ati 'Ikitugira abo turi bo mu by'ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry'amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.'

Image

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth nawe , Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo. Yashimangiye ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.

Image

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk'Umuyobozi wa Commonwealth aho yasimbuwe na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n'ibibazo biriho uyu munsi biterwa n'imihindagurikire y'ibihe. Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth. Bityo, ati inshingano z'abayobozi b'ibihugu bya Commonwealth ni ugufasha ibindi guhangana n'ibi bibazo.

2022 Commonwealth Heads of Government opening ceremony

Igikomangoma cy'u Bwongereza Charles wahagarariye Umwamikazi ElizabethII mu nama ya CHOGM ibera i Kigali, yashimiye Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by'icyorezo Covid-19.

Yakomeje avuga ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside ndetse agahura n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  'U Rwanda rwageze kuri byinshi, nk'igicumbi cyo guhanga udushya, igihugu kiri mu bya mbere mu guteza imbere abagore, igicumbi cy'ubukungu butangiza ibidukikije.'

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo.

@[email protected]

 

The post U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/24/u-rwanda-rwahawe-kuyobora-commonwealth/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)