Biratangaje! Abaperezida 51 ba Afurika banze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuru ikimenyekana yahise iba gikwira mu binyamakuru hafi ya  byose ku Isi, byandika ku ngingo politiki ndetse n'ibindi. Multipolarista yateruye ivuga ko ibihugu by'u Bufaransa n'u Budage, ari byo byahatiye abayobozi b'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo bemere kugirana inama mu buryo bw'ikoranabuhanga hamwe na Perezida wa Ukaraine. Iyi nama yakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa Zoom, abaperezida 51 muri 55 bangana na 93% ba Afurika yunze Ubumwe banze kwitabira, mu rwego rwo kwirinda gufata uruhande babogamira hagati ya Ukraine n'u Burusiya kuri ubu byujuje neza amezi ane ruhinanye muri Ukraine. Leta z'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi  zagerageje kwegeranya ibihugu bya Afurika ngo bivuge ijwi rimwe mu kwamagana u Burusiya muri iyi ntambara, gusa igice kinini cy'uyu mugabane wirabura kimye amaso  icyo kifuzo giturutse mu Burengerazuba. 

Ikinyamakuru  Le Monde cyasobanuye ko gushaka gukorana inama kwa Zelensky n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, byari nk'ikimenyetso ko uyu muryango watinze kugaragaza byeruye uruhande ubogamiyeho hagati y'ibihugu byombi biri mu ntambara, ahubwo ugakomeza kwinumira no kugira ibanga uruhande uriho. Igihugu cya Ukraine cyagerageje gutegura iyo nama kuva muri Mata uyu mwaka,  ariko n'ubundi  Afurika yunze Ubumwe yari yagiye ikomeza kuyisubiza inyuma. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko no muri abo bake bitabiriye iyo nama, ubutumwa mu mashusho yabo bugaragaza icyuho kinini kiri hagati ya Bwana Zelensky n'abayobozi ba Afurika, ku ngingo ijyanye no gufata uruhande babogamiraho. 

Aba ba perezida mbarwa bitabiriye iyi nama, ku ikubitiro harimo Macky Sall wa Senegal uyoboye Afurika yunze Ubumwe kuri ubu, Alassane Ouattara wa  Côte d'Ivoire, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo na  Mohamed al-Menfi uyobora Inama y'Umukuru w'Igihugu ya Libiya kuri ubu itavugwaho rumwe n'amahanga nka Leta yemewe. Muri iyi nama na Zelensky, aba bakuru b'ibihugu bane biyongeyeho  Moussa Faki Mahamat, Umunya-Tchad uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe  ndetse na bamwe mu ba dipolomate bo mu nzego zo hasi z'ibindi bihugu. Biragaragara ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe utifuje kugira icyo uvuga kuri iyi nama, kuko haba ku rubuga rwawo no kuri Twitter ntacyo wigeze utangaza ku migendekere yayo cyangwa no kuba yabaye ubwabyo. Gusa Moussa Faki Mahamat yakoze 'tweet' imwe ku giti cye, aho yongeye ''gushimangira ko nka Afurika yunze Ubumwe hakenewe ibiganiro byihutirwa kugira ngo amakimbirane arangire, mu rwego rwo kugarura amahoro mu Karere no kugarura umutekano ku Isi'.

Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bakunze kuvuga ko bakora mu izina ry'umuryango mpuzamahanga, ariko ibintu nk'ibi byerekana ko iyo Washington na Bruxelles bavuga umuryango mpuzamahanga mu by'ukuri baba bashaka kuvuga hafi 15% by'abatuye mu  Burengerazuba bw'Isi n'inshuti zabo z'indahemuka nka Australia, Nouvelle-Zélande, Koreya y'Epfo n' u Buyapani.

Raporo y'Ikinyamakuru Multipolarista yo muri Werurwe igaragaza uburyo umubare munini w'abatuye Isi, ari abo mu bihugu bifatwa nk'ibikiri mu nzira y'amajyambere wakomeje kutagira aho ubogamiye kubera mu ntambara yo muri Ukraine. Ibihugu bifite abaturage benshi ku Isi nk'u Bushinwa, u BUhinde, Pakistan, Brazil, Ethiopia, Bangladesh, Mexique Vietnam, byakomeje kutabogamira ku ruhande na rumwe. Gusa ibindi bihugu byinshi byo mu majyepfo y'Isi nka Afurika y'Epfo, Iran, Venezuwela, Cuba, Nicaragua, Koreya ya Ruguru na Eritrea byashinje ku mugaragaro NATO na Amerika kuba ari byo byateje intambara muri Ukraine.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118431/biratangaje-abaperezida-51-ba-afurika-banze-kwitabira-inama-batumiwemo-na-voladymir-zelens-118431.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)