Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga umurwayi, bimuviramo guhuma. Ibi byabaye nyuma y'akazi gakomeye kakorewe mu bitaro bya Slovakia.

Uyu murwayi yari agiye kubagwa ijisho rye ryangiritse ariko umuganga yakuyemo by'impanuka ijisho rizima ry'umurwayi, bimuviramo guhuma.

Nk'uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza ngo umuryango w'uyu murwayi washegeshwe bikomeye n'ibyakozwe n'uyu murwayi.

Nkuko byatangajwe,ibitaro byahaye uwahohotewe n'umuryango we ubuvuzi bwo mu mutwe n'inkunga yo kwihanganira ayo makuba ateye ubwoba.

Ibiro ntaramakuru TASR byo muri Slovakia byatangaje ko umuvugizi w'ibitaro bya kaminuza ya Bratislava yemeje ko uyu muganga wabaze uyu murwayi,atakibonana nabo

Ubuyobozi bushinzwe ubuzima bwa Slovakia bwatangiye iperereza kucyatumye ikosa rikomeye nk'iri ribaho.

Ibi bije mu gihe cy'imivurungano iri mu rwego rw'ubuzima muri Slovakia,imvururu ziri muri iki gice zitavugwaho rumwe kubera umushahara n'akazi. Slovakia yimukiyemo abaganga benshi, cyane cyane abaturutse muri Repubulika ya Czech na Austria.

Igitutu kuri abo baganga binjiye mu gihugu cyariyongereye cyane kubera icyorezo cya coronavirus ndetse mu cyumweru gishize ihuriro ry'abakozi rya LOZ ryatangaje ko abaganga bagera ku 3.000 batekereza kubivamo igihe hatabaho impunduka mu mimerere y'akazi kabo. Amakosa mu buvuzi nayo ariganje cyane muri UK.

Imibare yo muri 2019 yerekanye ko amakosa 621 akomeye ku buryo atagomba kubaho yabaye mu gihe cy'amezi 14.Ayo ahwanye n'abarwayi icyenda buri cyumweru,nkuko ikigo cya PA news agency kibitangaza.

Imibare yerekanye ko bamwe mu baganga babaze ibice by'umubiri bitari byo,abandi bagasiga ibikoresho bakoresheje mu kubaga mu barwayi (harimo uturindantoki,imikasi n'ibindi) inshuro nyinshi. Umurwayi umwe yaciwe ino ritari ryo, mu gihe undi yakuweho igice kitari cyo.

Abagabo babiri bakebwe mu buryo butari bwo, mu gihe umugore yabazwe ku ibere ritari ryo, abandi babiri babagwa nabi. Abandi bagore batandatu bakuwemo nyababyeyi bibaviramo kutazongera kubyara.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuganga-yakuyemo-ijisho-ritari-ryo-umurwayi-bimuviramo-guhuma

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)