TECNO Mobile Rwanda yamuritse Telefone nshya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu imurika (Launch) ryabereye muri Serena Hotel Kigali, aho abayobozi ba TECNO Rwanda bifatanyije n'abayobozi b'izindi Kompanyi z'ikoranabuhanga zitandukanye ndetse n'ab'umujyi wa Kigali, hatangizwa ku mugaragaro icuruzwa rya Telefone za CAMON 19 Series zifotora bigezweho.


TECNO CAMON 19 yamuritswe i Kigali, nyuma y'iminsi itatu gusa imuritswe ku rwego rw'isi, mu bikorwa byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'America, hagati muri iki Cyumweru.

Ibi kandi byabaye nyuma y'uko muri Mata TECNO CAMON 19 yatsindiye igihembo cya Telefone ikozwe kandi igaragara neza (iF Design Award) kurusha izindi zose zakozwe muri 2022.


CAMON 19 yegukanye IF Design Award

Ibirori byo kumurika TECNO CAMON Series i Kigali, byitabiriwe n'abasaga 120 barimo abayobozi n'abashoramari batandukanye, biyoborwa na Nzeyimana Luckman afatanyije na Abera Martina bombi bakaba basanzwe bakorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.

Habaye umwanya w'abanyamideri batandukanye batambutse bamurika izi Telefone za CAMON19, banerekana ko ari nziza ku kwifotoza kandi zikaba zibereye gutangwamo impano ku wo umuntu akunda.


Umuhanzi Yvan Buravan na we ntiyatanzwe mu birori, aho yatangajwe nk'umufatanyabikorwa 'Brand Ambassador' wa TECNO Mobile Rwanda mu gihe cy'igihembwe. Buravan wahawe umwanya wo kuririmba indirimbo ebyiri, yashishikarije urubyiruko, by'umwihariko abafana be kwitabira Gukoresha TECNO CAMON 19 Series, kuko ari Telephone zifite ikoranabuhanga rigezweho.


Buravan yahawe CAMON 19 nshya anagirwa Brand Ambassador wa Tecno Mobile Rwanda

Hasobanuwe ko Camera y'iyi Telefone ifite umwihariko wo kugira ikoranabuhanga rinoza ifoto rya 'RGBW camera sensor' ryagezweho ku bufatanye bwa kompanyi ya TECNO na Samsung.

Aho Camera ifunikiye hari ikirahure aho kuba 'Plastic' nk'uko bisanzwe kuzakozwe mbere ya CAMON19, bituma amafoto yayo ya 'Portrait' asa ukwayo kandi ikabasha gufotora ahari urumuri rwinshi cyangwa ahari rukeya cyane nko mu ijoro.


Rukundo ushinzwe amahugurwa muri TECNO Mobile Rwanda asobanura ibya CAMON 19

TECNO CAMON series zoroshye gutwara  kandi ziri ku giciro gitoya, zigizwe n'ubwoko butatu bwa CAMON 19, CAMON19 Pro na CAMON 19 Pro 5G yihariye ku ikoranabuhanga rya 5G ritarasakara ku isi.

Dommy Hu uyobora Tecno Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi Kompanyi ihora ishishikajwe no kugeza ibyiza ku banyarwanda ndetse no ku batuye isi mu rusange, aho inarenga ibikorwa by'ikoranabunga, igafatanya na Leta mu bikorwa rusange biteza imbere igihugu.


Dommy Hu

Mayor w'umujyi wa Kigali, Bwana Rubingisa Pudence wari umushyitsi muri ibi birori, yashimiye TECNO Rwanda idasiba kugeza ibyiza ku banyarwanda, uko ibihe bigenda bisimburana.

Kompanyi ya TECNO imaze imyaka isaga 12 ikorera mu Rwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu kunoza no kuzamura Serivisi n'ibikoresho by'ikoranabunga umunsi ku wundi. Byatangiye TECNO izana Telephone ntoya, zigende zihinduka zigana ku zigezweho, kugeza ubwo izanya na TECNO CAMON 19 Series.




Martina na Lucky bayoboye ibirori




Abanyamideri bahawe umwanya



Mayor Rubingisa Pudence yashimiye TECNO Rwanda



Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori


AMAFOTO: SANGWA Julien 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118244/tecno-mobile-rwanda-yamuritse-telefone-nshya-tecno-camon-19-series-zifotora-byihariye-amaf-118244.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)