Rulindo : Umuyobozi w'ikigo arashinjwa kwiba intebe z'ishuri, Hari umucuruzi watawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwatangaje ko uyu murezi yaje gufatirwa mu nzira n'abashinzwe umutekano w'ikigo nyuma y'amakuru yari atanzwe n'abaturage.

Nyuma haje gukorwa igenzura hagamijwe kureba niba ibikoresho by'ikigo birimo n'intebe byaba bihari , hamenyekana ko habura intebe , maze abaturage batanga amakuru y'aho yajyaga azigurisha niko kuzisangayo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Mutaganda Theophile yavuze ko uyu mucuruzi yamaze gutabwa muri yombi mu gihe umuyobozi ukekwa kuzigurisha atarafatwa ngo nawe ashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati 'Kuba yazijyaniraga umucuruzi byo ni byo kuko amakuru turacyayashakisha yose kuko ni ibintu byamenyekanye ari uko hakozwe iperereza ariko uwo mucuruzi yafashwe,ubwo dutegereje ko nuwo afatwa.'

Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe yarasangsanywe imyitwarire itari myiza.

Yagize ati 'Ni umudiregiteri bigaragara ko imyitwarire ye itari myiza ,afite uburyo ari gukurikiranwa mu buryo bwa Discipline mbese uburyo yitwara nk'umuyobozi w'ikigo ntabwo ari bwiza .Uretse ibyagaragaye hari ibindi byinshi byabanje ku buryo dosiye ye ku rwego rw'imyitwarire irimo inakurikiranwa.'

Yagiriye inama abandi barezi kwitwara neza kugira ngo babere intangarugero abo bigisha.

Yagize ati ' Ubundi uburezi ni akazi umuntu akora, abo barera babareberaho, bagomba kwitwara neza ku buryo iyo bitwaye neza bituma n'abo barera nabo basa nk'aho baba intangarugero kuri bo .Ikindi iyo umuntu ari umuyobozi agomba kumva ko ahagarariye inyungu rusange akabikora , abikorera abo abashinzwe nta byitiranye nk'aho ari umutungo we.'

UMUSEKE wamenye amakuru ko yari amaze umwaka umwe ayobora icyo kigo kuko mbere yayobora ishuri ribanza rya Murambi riri mu Murene wa Bushoke nabwo agaragaraho imyitwarire mibi.

Kugeza ubu umucuruzi ukekwa kugura izo ntebe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kajevuba mu gihe umuyobozi w'ikigo agishakishwa.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umuyobozi-w-ikigo-arashinjwa-kwiba-intebe-z-ishuri-Hari-umucuruzi-watawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)