Peace Cup: Rayon Sports yegukanye umwanya wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino utagaragayeho abafana benshi watangiye saa 16h12' ukaba watindijwe n'umukino wahuje APAER na Bugesera mu bagore nabwo mu guhatanira umwanya wa gatatu, umukino warangiye APAER itsinze Bugesera ibitego 4-1.

Umukino watangiye amakipe ari ku rwego rumwe ariko iminota 20 ya mbere Police FC yagaragaje imbaraga nyinshi mu kibuga ubona ko iri hejuru ya Rayon Sports, aho yahererekanyaga neza mu kibuga ndetse inagerageza kurema amahirwe yavamo igitego n'ubwo bitabahiriye.

Nyuma y'iminota 20 Rayon Sports yagarutse neza mu mukino igerageza kurema uburyo bw'igitego ndetse inahererekanya neza mu kibuga, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko iminota 45 yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi, bajya kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cyabaye nk'imperuka kuri Police FC kuko yanyagiwemo ibitego 4 byose.

Byatangiye ku munota wa 47 ubwo Muhire Kevin yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Bakame, afungura amazamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje gukina neza irusha Police FC ku buryo bugaragara, aho ku munota wa 77 Ndayishimiye Eric Bakame yakoze ikosa rikomeye ubwo yateraga umugeri Musa Esenu, umusifuzi yemeza ko ari penaliti ndetse Bakame ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Penaliti yatewe neza na Ishimwe Kevin atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Ku munota wa 84 Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku mupira waturutse kwa Muhire Kevin.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umpira irusha bigaragara Police FC, byaje gutuma ku munota wa 90 Musa Esenu atsindira Rayon igitego cya kane ari nacyo cyasoje umukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ry'uyu mwaka, mu gihe Police FC yasoje ku mwanya wa kane.

Rayon Sports yambitswe umudali inahabwa sheki ya miliyoni eshatu z'amanyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali guhera saa 18h30' harabera umukino wa nyuma w'igikombe Cy'Amahoro uzahuza APR FC na AS Kigali. 

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy'Amahoro 2022 inyagiye Police FC ibitego 4-0

Musa Esenu yatsinzemo ibitego bibiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118507/peace-cup-rayon-sports-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-yandagaje-police-fc-yabakinnyi-10-118507.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)