Kassim Murenzi wakiniye Rayon Sports akaba n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kassim Murenzi wari umaze iminsi myinshi arwaye, yabanje kuba mu bitaro nyuma ajya mu rugo aho bari barimukiye i Nyamirambo akaba yitabye Imana azize uburwayi bw'impyiko.  Biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w'ejo tariki 28 Kamena i saa sita n'igice, i Nyamirambo.

Kassim Murenzi yakiniye Rayon Sports mu myaka ya za 70, akaba yarakiniye  iyi kipe mu gihe kingana n'imyaka 17 inamugira umukinnyi wakiniye iyi kipe igihe kinini.

Kassim Murenzi niwe ubyara Murenzi Abdallah wabayeho umuyobozi (Mayor) w'akarere ka Nyanza, wayoboye Rayon Sports ubwo yasubiraga i Nyanza mu 2012-14 ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona cya 2013; kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Ferwacy (Murenzi abdallah).

Kassim Murenzi wagize amateka akomeye muri Rayon Sports ni nawe washinze Akademi (academy) ka Rayon Sports kaba i Nyanza, aho Ubuyobozi bwa Rayon Sports umwaka ushize bwari bwamwijeje kukongeramo imbaraga ndetse bakagateza imbere.

Amakuru y'urupfu rw'uyu munyabigwi yamenyekanye ubwo ikipe yitangiye yari imaze gutsinda Police FC ibitego 4-0, mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y'igikombe cy'Amahoro.

Kassim Murenzi wakiniye Rayon Sports igihe kinini yitabye Imana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118510/umubyeyi-wa-murenzi-abdallah-uyobora-ferwacy-kassim-murenzi-ufite-agahigo-ko-gukinira-rayo-118510.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)