FERWABA yasinyanye amasezerano n'ikinyobwa cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye muri Kigali Arena, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022. Uyu muhango witabiriwe na Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Basketball, Mugwiza Desire ndetse na Etienne Saada uyobora Bralirwa.


Nyuma yo gusinya, Mugwiza yagize ati "Amasezerano tugiranye azamara imyaka itatu. Azadufasha kugira ngo urwego rwa shampiyona yacu rutere imbere haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Aya masezerano aje mu gihe cya ngombwa, ni imbaraga ziyongereye muri Shampiyona yacu n'iterambere rya siporo. Buri mwaka bazajya badutera inkunga ya miliyoni 80 Frw. Turifuza ko imyaka iziyongera, udakoranye na Bralirwa nta wundi muterankunga cyangwa umufatanyabikorwa wabona."

Mugwiza ubwo yari mu gikorwa cyo gusinya

Yakomeje avuga ko ibyo kwitirirwa Shampiyona bizaganirwaho nyuma, ariko Cheetah izajya igaragara ku bibuga byose bya Basketball mu Rwanda.

Ikipe y'abagabo izatwara Shampiyona izahabwa miliyoni 15 Frw, iya mbere mu bagore ihabwe miliyoni 10 Frw, ariko iyi ya nyuma inagenerwe miliyoni 5 Frw yo kuyifasha kwitabira imikino ya Zone V. Mu cyiciro cya kabiri, iya mbere izahabwa miliyoni 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na FERWABA ari uko Basketball ijyanye n'intego zabo.

Ati "Ubwo ikipe yanjye yambwiraga iby'aya masezerano, ntabwo nazuyaje kuko uyu ni umukino buri wese yibonamo cyane urubyiruko. Cheetah ni ikinyobwa gitera imbaraga kandi n'abakiri bato barangwa n'imbaraga. Basketball y'u Rwanda yujuje ibyo dukeneye muri Cheetah."


Nta wundi muterankunga FERWABA yari ifite nyuma yo gutandukana na Banki ya Kigali bamaranye imyaka itatu kugeza mu 2021.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118505/ferwaba-yasinyanye-amasezerano-nikinyobwa-cya-bralirwa-cheetah-118505.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)