Nyaruguru: Miliyari enye Frw zinjiye mu baturage babikesha ubuhinzi bw'icyayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyayi ni umutungo ukomeye ku baturage bo mu Karere ka Nyaruguru n'abashoramari bashoyeyo ayabo mu buhinzi no mu nganda zigitunganya zikacyongerera agaciro.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho icyayi mu Karere ka Nyaruguru, kikaba gitanga umusaruro urenga toni 5700 ku mwaka.

Hari inganda eshatu zigitunganya ari zo Mata Tea Company Ltd, Nshili-Kivu Factory na Muganza- Kivu Factory. Hari n'izindi ebyiri zigiye kubakwa n'umushoramari mushya.

Bamwe mu bahinzi b'icyayi muri ako karere bavuga ko cyahinduye imibereho yabo kubera amafaranga bakuramo abafasha kubaho no gukoresha ibyo bakeneye.

Ngarukiye Deo wo mu Murenge wa Mata yatangiye guhinga icyayi mu 1978 ahereye ku buso bwa are eshanu ariko kuri ubu ageze kuri hegitari 10.

Ati 'Kuri ubu nsarura toni zirenga icyenda nkakuramo amafaranga arenga miliyoni imwe n'igice. Guhinga icyayi byamfashije kwigisha abana banjye, umuto muri bo ari kurangiza kaminuza. Icyayi cyanteje imbere kuko nubatse inzu kandi mfite n'amatungo ndi umuturage ubayeho neza.'

Mukarwego Cancilida avuga ko yatangiye guhinga icyayi mu 2018 none imibereho ye yatangiye guhinduka.

Ati 'Nari mfite ahantu hari ishyamba ariko nta musaruro mbona kuko nta biti byiza byabagamo, hari harimo ishinge gusa. Kuva nahatera icyayi cyatangiye kwera mu 2019 ku buryo nkigurisha ku ruganda nkabona amafaranga nkayikenuza. Namaze kuvugurura inzu yanjye kandi naguzemo n'inka.'

Ngendahayo Théoneste we avuga ko akimara gushishikirizwa guhinga icyayi yabikoze none cyatangiye kumuha umusaruro.

Ati 'Mu 2019 nibwo icyayi nahinze cyatangiye kumpa umusaruro, nkigurisha nahise ngura inka ku buryo nsigaye mbona amata n'ifumbire kandi nta kibazo cy'ibiribwa kikiba iwanjye mu rugo. Ibikoresho byo mu rugo na byo narabiguze ku buryo nta kibazo cy'ubukene kiri iwanjye.'

Uwamaliya Jeanne yavuze ko yiyubakiye inzu ayikuye mu buhinzi bw'icyayi kandi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi.

Ati 'Niyubakiye inzu nziza nyikuye mu cyayi kandi buri kwezi nibarira umushahara w'ibihumbi 150.'

Uwizeyimana Anne Marie avuga ko icyayi yahinze muri 2017 cyatangiye kwera kandi asigaye asarura akagurisha.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko amafaranga icyayi cyinjiza mu baturage asaga miliyari 4 Frw mu mwaka.

Ati 'Nko mu minsi ishize twabaraga amafaranga agera muri miliyari enye na miliyoni 500 yinjiye mu baturage.'

Ayo mafaranga yinjira mu baturage binyuze mu bahinze icyayi bakagurisha umusaruro, abahabwa akazi ko kugisoroma, abakora mu nganda zigitunganya, abashyiriweho amarerero yo gusigamo abana babo igihe bagiye mu cyayi n'abandi bayabona mu bundi buryo.

Imyumvire yo hasi yari yarekenesheje bamwe

Hari bamwe mu bahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba basigaye bahabwa icyo kunywa mbere y'uko cyoherezwa ku masoko mpuzamahanga, byabakuyemo imyumvire yo kumva ko ari icy'abazungu gusa bituma bacyitaho by'umwihariko.

N'ubwo hari abamaze imyaka myinshi bagihinga, bavuga ko batari bakagize umuco wo kukinywa kuko bumvaga ko ari icy'abifite bigatuma batacyitaho neza.

Mbarubukeye Thomas ati 'Ntabwo icyayi twakinywaga twumvaga ari icy'abazungu cyangwa abantu b'abaherwe; twebwe twinyweraga ibigage n'urwagwa. Kuba tutaranywaga icyayi byatumaga tutamenya agaciro kacyo ngo tucyiteho tugihinge neza tubone amafaranga.'

Mukanyonga Cécille we avuga ko kuri ubu basigaye banywa icyayi bakumva uburyohe bwacyo bikabatera umurava.

Ati 'Ariko iyo nyoye kuri cya cyayi cyacu cyatunganyirijwe mu ruganda iwacu ndavuga ngo ndimo kumva uburyohe bw'umurimo nakoze.'

Umusaruro kuri hegitari uracyari muke

Iyo ugeze mu Karere ka Nyaruguru ukitegereza icyayi cyahinzwe n'inganda ndetse n'icy'abaturage uhita ubona itandukaniro.

Bigaragara ko umusaruro w'icyayi gihingwa n'abaturage ukiri muke ugereranyije n'uboneka mu cyayi cy'inganda.

Ibyo ahanini biterwa n'uko hari abaturage bahinga icyayi ntibacyiteho ngo bagifumbire neza banagisasire.

Abo baturage bagirwa inama yo kwita ku cyayi kugira ngo kibahe umusaruro mwiza uruta uwo basanzwe babona. Barasabwa no kujya bigira ku nganda bakamenya ibanga zikoresha kugira ngo zibone umusaruro mwiza.

Mu Karere ka Nyaruguru hagaragara imisozi myinshi yamezeho ishinge kandi ba nyirayo bavuga ko nta cyo ibamariye kuko ni yo bayahiriye amatungo itabasha kubora ngo ivemo ifumbire.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bukangurira abaturage kubyaza umusaruro imirima yabo, cyane cyane ahari ishinge bakahahinga icyayi kuko bafite ubutaka bwiza cyeraho.

Muri ako karere bazaniwe umushoramari wo mu Bwongereza ufasha abashaka guhinga icyayi akabaguriza amafaranga yo kubikora noneho bakazamwishyira kimaze kwera nta nyungu bamuhaye. Icyo basabwa ni ukuba abafite amasambu yo kugihingaho noneho cyamara kwera bakajya bakigurisha mu ruganda rushya azubaka mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Uwizeyimana Anne Marie avuga ko icyayi yahinze muri 2017 cyatangiye kwera kandi asigaye asarura akagurisha
Imibare igaragaza ko kugeza ubu ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho icyayi mu Karere ka Nyaruguru
Abahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko gikomeje kubateza imbere
Inganda zitunganya icyayi mu Karere ka Nyaruguru zatanze akazi ku baturage

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-miliyari-enye-frw-zinjiye-mu-baturage-babikesha-ubuhinzi-bw-icyayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)