Kunsimbuza biravanaho ADF na Mai Mai? - Amb Karega ku Banye-Congo bamusabira kwirukanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Ambasaderi Karega abitangaje mu gihe iki gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wubuye imirwano ndetse ibi bitekerezo bikaba biherutse gushimangirwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wavuze ko nta gushidikanya afite ku kuba u Rwanda rufasha M23 ngo ishotore igihugu cye.

Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, ahubwo rukereka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ibikorwa irimo ari ubushotoranyi, ahanini bushingiye ku kuba ingabo z'iki gihugu ziherutse kurasa ku butaka bw'u Rwanda ubugira kabiri.

Mu kiganiro Ambasaderi Karega yagiranye n'Ijwi ry'Amerika, yavuze ko ntawe ukwiye gushidikanya ko uyu munsi hagati y'u Rwanda na RDC hari umwuka mubi.

Ati 'Yego hari umwuka mubi kuva igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko kuri yo nta M23 nta Rwanda. Ubundi twe nk'u Rwanda tuzi inkomoko ya M23 mu myaka icyenda ishize kuko ari abantu bavuye mu Ngabo za RDC bari bafite ibyo basaba, kandi ni abantu bageze ku rwego rw'imishyikirano na Congo ndetse bagirana amasezerano y'ibyo bagomba gufatanyamo gukemura ariko mu minsi ishize barasanye cyane n'Ingabo za Congo, zahura n'ibibazo zigashaka kubyitirira u Rwanda.'

Ambasaderi Karega yavuze ko nta kintu gifatika Leta ya Congo iheraho ishinja u Rwanda gushyigikira M23 uretse kubona imbaraga uyu mutwe ufite ikumva ko nta handi wazikura.

Yavuze ko icyo u Rwanda rushyigikiye ari uko hakomeza inzira y'ibiganiro igamije gukemura ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati 'Baganira urwicyekwe ruveho, tujye mu bikorwa by'ubufatanye, twese duharanire ko amahoro arambye yaboneka mu Burasirazuba bwa Congo.'

Yavuze ko kugeza ubu ibiganiro bigamije kunga u Rwanda na RDC bitaratanga umusaruro ufatika ariko yemeza ko impande zombi zizakomeza gushaka uko zabona umuti urambye w'iki kibazo.

Ku bijyanye n'abasirikare babiri ba RDF Leta y'u Rwanda ivuga ko RDC yashimuse, ndetse iki gihugu kikaba giherutse kwemera ko kizabasubiza, Amb Karega yavuze ko kugeza ubu amakuru afite ari uko bari i Kinshasa.

Ati 'Amakuru mfite ni uko baba baragejejwe hano i Kinshasa ariko Guverinoma ya RDC yemeye ko izabasubiza u Rwanda, ntibirakorwa ariko twizeye ko ijambo biyemeje rizashyirwa mu bikorwa.'

Gusimbuza Ambasaderi ntibivanaho ADF na Mai Mai

Kuva umwuka mubi watangira gututumba hagati y'u Rwanda na RDC, mu byemezo bya mbere iki gihugu cyafashe harimo guhagarika ingendo z'indege za RwandAir zajyaga mu byerekezo bitatu muri iki gihugu ndetse no guhamagaza Ambasaderi Karega.

Ibi byemezo byakurikiwe n'umubare munini w'Abanye-Congo biraye mu mihanda bamagana u Rwanda ndetse basaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa.

Ni ibikorwa byagiye bigaragara mu Murwa Mukuru Kinshasa, i Goma ndetse no mu baturage b'iki gihugu baba mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, ku buryo hari n'igihe hacicikanye amakuru avuga ko Ambasaderi Karega yaba yahungishijwe n'ubwo yaje kunyomozwa, bikamenyekana ko atigeze ahunga ndetse aho ari nta kibazo afite.

Muri iki kiganiro, Ambasaderi Karega yavuze ko ibyo aba baturage bakora cyangwa basaba atari byo bizatanga ibisubizo by'ibibazo bafite, ahubwo bakwiye kwicara bakaganira n'abayobozi babo ku buryo bwo kubikemura.

Ati 'Kuntandukanya n'u Rwanda biragoye, ninjye bashyikira, ninjye uri hafi ariko bituma nibaza nti 'ese ibibazo biri mu Burasirazuba, gukuraho ambasaderi cyangwa guca umubano n'u Rwanda cyangwa ndetse no kujya mu ntambara n'u Rwanda birahita bikuraho ADF?, Birahita bikuraho ibikorwa bya FDLR, bya za Mai Mai zitandukanye cyangwa se abantu bapfa muri Ituri, ni wo muti? ni cyo gisuzo?'

Yongeyeyo ati 'Cyangwa Abanye-Congo bashyira ibitekerezo n'imbaraga hamwe bagafasha inzego z'ubuyobozi kunononsora uburyo abo bitwaje intwaro bazamburwa bagasubizwa mu buzima bwiza, ubushomeri bukarwanywa, imiyoborere ikaba myiza aho bari, aho guterana amagambo cyangwa se inzangano hagati y'u Rwanda na RDC kandi usanga bishingiye ku rwicyekwe n'amagambo.'

Ambasaderi Karega yavuze ko nta nyungu u Rwanda rufite mu gushyigikira M23 cyangwa ibindi bikorwa byose bigamije gusenya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi w'u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yavuze ko abaturage bo muri iki gihugu bakwiye gushaka uko bafatanya n'ubuyobozi bwacyo mu gukemura ibibazo gifite aho kwijandika mu rwango rudafite icyo rushingiyeho
Abigaragambya muri RDC bamaze iminsi basaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa
Abanye-Congo bakomeje kugaragara mu bikorwa byo kwamagana u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukuraho-ambasaderi-biravanaho-adf-na-mai-mai-amb-karega-ku-banye-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)