Icyadindije iyubakwa ry'isoko rya Rwamagana rizatwara miliyari 10 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ubuyobozi bwabitangaje nyuma y'aho muri Gashyantare bwari bwavuze ko bwamaze kubona ibyangombwa byose ndetse imirimo yo kubaka ikaba yari gutangira muri Mata.

Kuri ubu nta kintu na kimwe kirakorwa ku hazubakwa isoko rishya kuko hakiremera isoko rishaje.

Bamwe mu bacuruzi bahacuririza bavuga ko bataramenya igihe bazimukira ngo kuko ubuyobozi buhora bubabwira ko ari mu minsi mike iri imbere ariko ngo bareba n'aho bazabimurira bagasanga nta kintu na kimwe kirahakorwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze mu byumweru bibiri biri imbere imirimo yo kubaka isoko rishya aribwo izatangira nyuma yo gutunganya aho bagiye kwimurira isoko.

Ati ' Abaturage twababwira ko imirimo igiye gutangira vuba cyane, kuko kwimura abaturage bari bafite isoko ntabwo byoroshye. Navuga ko habayemo ibintu bibiri byatumye bisa naho imirimo idindira, icya mbere ni ibijyanye n'amasoko. Muzi ko iyo hari uwapiganwe akavuga ko abona yajurira bishobora gutwara amezi atatu kugira ngo twongere dushungure neza dusesengure, ibyo byose byagiye bidukoma mu nkokora.'

Icya kabiri yavuze ko ari ukureba aho bimurira isoko rya Rwamagana aho ngo kuri ubu babonye ubutaka bunini buri hafi y'agakiriro ka Rwamagana ari naho bagiye kwimurira isoko.

Ati ' Ubu turi gusiza ngo tuhubake aho bazaba bagiye kugira ngo mu gihe cy'izuba n'imvura batazagira ikibazo. Turizera ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba bimutse kuko uzubaka isoko yamaze kuboneka ndetse n'uzamukurikirana nawe yarabonetse.'

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kuri ubu bamaze gukorana inama n'abahagarariye abikorera mu Karere ka Rwamagana ndetse n'abayobozi b'isoko kugira ngo batangire kubwira abarikoreramo kwitegura kwimuka kugira ngo hatazagira utungurwa no kubona yimuriwe ahandi.

Isoko rya Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikazaba rigeretse inshuro eshanu. Rizuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.

Mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima byo gucuririzaho 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.

Mu gice cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hanubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo, naho mu gice cya gatatu imiryango izazamuka igere kuri 90, rigire na parikingi yakira imodoka 90 zirimo imbere hanze ho igire parikingi yajyamo imodoka 26.

Isoko rizubakwa mu byiciro bitatu
Ni isoko rizaba rigeretse inshuro eshanu
Iri soko rizaba ryubatswe kuri metero kare zirenga 6400



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyadindije-iyubakwa-ry-isoko-rya-rwamagana-rizatwara-miliyari-10-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)