Ibintu by'urukundo si ibintu byanjye - Umuhanzi Safi Madiba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda usigaye wibera muri Canada, Safi Madiba yavuze ko urukundo ari ibintu atagitekereza kubera ko yabigiyemo igihe kinini ariko bikaba byaramunaniye.

Yatangaje ibi nyuma y'uko we na Niyonizera Judithe bari barakoze ubukwe bahisemo gutandukana.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Ally Soudy mu cyumweru gishize, yavuze ko we n'umugore we impamvu batandukanye ari uko bananiwe guhuza nta kindi, ngo nta gihe cyo kwigana babonye.

Ahamya ko yasanze gukundana atabishobora ahitamo kubivamo burundu.

Ati "Ibintu iyo usanze utabishobora ubivamo, ibintu by'urukundo nabaye nshyize hasi umupira."

Ngo yasanze ari umwanditsi mwiza n'umuhanzi mwiza w'urukundo ariko we atashobora gukundana.

Ati "Kubera ko turirimba urukundo cyane, hari igihe kigera ukabona urabishoboye, nakubwiye mu buzima tugenda twiga, urukundo nzi kururirimba no kurwandika ariko si ibintu byanjye kuko nk'uko ubivuga nabyivurugusemo inshuro nyinshi cyane ariko byarananiye, ndagerageza nkashaka koroha bikananira."

Muri 2017 nibwo yakoze ubukwe na Niyonizera Judithe, 2020 yaje kumusanga muri Canada aho umugore we yabaga, nyuma y'igihe gito nibwo yahise atangaza ko batandukanye.

Safi kandi yavuzwe mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo na Parfine, Knowless ariko nabo ntibarambanye.

Safi Madiba avuga ko ibintu by'urukundo byamunaniye
Yanatandukanye n'umugore we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibintu-by-urukundo-si-ibintu-byanjye-umuhanzi-safi-madiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)