Icyiciro cya kabiri: Muhanga na Heroes FC zig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhanga yari yatsinze Rwamagana City igitego 1-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Rwamagana, gusa umukino wo kwishyura nayo itsinzwe ibitego 2-1 ihita isezererwa ku kinyuranyo cy'igitego cyo hanze. Muhanga yari yazamutse mu itsinda rya 2 iri ku mwanya wa mbere aho yari ifite gahunda yo kugaruka mu cyiciro cya mbere yaherukagamo umwaka ushize.

Heroes FC nayo ni indi kipe ikuwe amata ku munwa, nyuma y'aho inyagiriwe iwayo na Vision FC ibitego 4-0. Heroes FC yari yagaragaje ko ifite gahunda yo kuzamuka, ubwo mu mukino ubanza yari yagiye gutsinda ku mumena Vision FC ibitego 2-1.

Mu majyepfo y'u Rwanda mu Karere ka Nyanza naho hari umukino ukomeye, aho Nyanza FC yari yakiriye Interforce FC yari yanayitsinze ibitego 2-1. Uyu mukino waje kurangira Nyanza FC nayo itsinze Interforce FC ibitego 2-1 amakipe yombi yitabaza penariti, birangira Nyanza FC isezerewe kuri penariti 10 kuri 9.

Mu Karere ka Nyagatare, Sunrise FC yari yakiriye Intare FA zanayitsindiye i Shyorongi, abenshi batangira kwikanga ko Sunrise FC ishobora kukanirwa kuzamuka. Ku munota wa 4 gusa, byari bihagije ko Intare FA zibona ko bitari buze koroha nyuma y'igitego Shyaka yari atsinze. Ku munota wa 33 gusa, Mubilu yaje gutsinda igitego cya 2 naho igice cya mbere kibura iminota 8 ngo kirangire, Rucogoza Djihad aterekamo igitego cya 3 umukino unarangira uko. Imikino ya 1/2 izatangira tariki 11 Kamena Sunrise FC yakira Vision FC, naho Rwamagana City yakire Interforce FC, imikino yo kwishyura izabe tariki 14 Kamena uyu mwaka.



Nyanza FC isezerewe kuri penariti



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117960/icyiciro-cya-kabiri-muhanga-na-heroes-fc-zigarukiye-nzira-sunrise-fc-itanga-isomo-117960.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)