Davis D yijeje igitaramo kidasanzwe mu Bubiligi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyiswe 'Afro Killa Concert', giteganyijwe kubera ahitwa Proximus Lounge ku wa 2 Nyakanga 2022, kikaba ari icya mbere agiye gukorera ku Mugabane w'u Burayi.

Davis D yavuze ko atangiye kubona umusaruro w'ibyo amaze igihe kinini ari kuvunikira mu muziki.

Yakomeje ati 'Nababwiye ko igihe nzatangirira bizaba ari ku rwego mpuzamahanga. Bantu banjye mu Bubiligi ngiye kubaha igitaramo cy'ubuzima bwose. Abantu benshi barabataramiye ariko tugiye gutarama nk'aho ari bwo bwa mbere.'

Uyu muhanzi ategerejwe no mu bindi bitaramo mu bihugu birimo u Busuwisi na Canada ariko amatariki y'igihe bizabera ntabwo aramenyekana.

Davis D ni umwe mu bahanzi bahiriwe mu bihe bya COVID-19; yakoze ibihangano bitandukanye byakunzwe byanatumye aba umwe mu bahanzi bahanzwe amaso mu Rwanda muri iki gihe. Mu ndirimbo yakoze harimo 'Micro', 'Ifarasi', 'Bon', 'Pose', 'Itara' n'izindi.

Uyu musore afite igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Davis D yakiriwe n'Abanyarwanda benshi
Davis D yari aherekejwe na Bagenzi Bernard ushinzwe kureberera inyungu ze
Imodoka Davis D yakiriwemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/davis-d-yijeje-igitaramo-kidasanzwe-mu-bubiligi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)