Bugesera:Ufite Ubumuga yafashwe ku ngufu abwirwa ko azicwa ati' Yari no kuntera icyuma' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Nyarugati ya Kabiri, Akagari ka Kanazi,Umurenge wa Nyamata,Akarere ka Bugesera mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022. Uyu mwana avuga ko ubwo yari avuye ku Gasantere nimugoroba yahuye n'uyu mugore baturanye akamufata ku rutugu bikarangira yisanze mu nzu ye.

Mu kiniga cyinshi , uyu mwana w'Umuhungu avuga ageze kwa Mukamusoni yahise yiyambura imyenda nawe akamwambura ubusa agahita amusambanya ibintu avuga ko atashakaga cyane ko atari azi ibyo aribyo ndetse ko bimutera agahinda.

Akomeza avuga ko uyu mugore ubwo yarimo amusambanya yamupfutse umunwa amubwira ko natabaza amwica ati'' Nagize ubwoba ,yamfunze umunwa, yari no kuntera icyuma.Ntabwo akwiye kujya mu ijuru''

Abarimu nibo babimenye mbere

Umubyeyi we avuga ko amakuru y'uko umwana we yasambanyijwe n'umuturanyi yayamenye ku munsi ukurikiyeho abibwiwe n'abarimu bamwigisha.

Avuga ko umwana we ageze ku ishuri yahise atangira kubwira abarimu be ibyaraye bimubayeho nabo ntibatinda bahita babimumenyesha nawe abimenyesha ubuyobozi bw'Umudugudu wa Nyarugati ya Kabiri ari naho batuye.

Uyu mwana ngo yahise ajyanwa kwa Muganga basuzumye basanga koko yarasambanyijwe ahita ahabwa imiti imurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo we avuga ko ubu afite ikibazo cy'imitezi kuko ajya kwihagarika akababara ndetse ngo akaba afite impungenge ko ashobora kuba yarandujwe SIDA nk'uko bishimangirwa n'umubyeyi we.

Nk'uko bishimangirwa n'Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyarugati ya Kabiri , Mukezangango Venuste wemeza ko koko uyu mwana yasambanyijwe, avuga ko ubuyobozi bukimara kubimenya bwahise bwitabaza izindi nzego, uyu mugore wisobanuye avuga ko uyu mwana ariwe wamusabye ko baryamana ahita ajyanwa ku Kagari aho yavuye ajyanwa kuri RIB ya Nyamata ari naho afungiye.

Tuyishimire Claudine, Umuturanyi w'Uyu mugore ushinjwa , yavuze yari asanzwe abona abana b'abahungu bari mu kigero cy'imyaka 17 na 16 baza mu nzu ye ndetse ko yarangwaga n'ibikorwa by'ubusinzi no kwicuruza nk'uko ubwe yabyivugiraga ndetse ngo mbere gato y'uko asambanya uyu mwana barikumwe abona atasinze bityo ko ibyo yakoze yari muzima gusa Umuyobozi w'Umudugudu yavuze ko atari amuzi dore ko n'amazina ye yavuze ko kuyamenya byamusaba kureba muri Raporo.

Ngo muri aka gace uyu mwana w'Umuhugu si we wa Mbere ufite ubumuga bwo mu mutwe usambanyijwe nk'uko bishimangirwa na Claudette Mukarumanzi, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD) mu Murenge wa Nyamata uvuga ko hari n'abandi bana bafte umumuga bahohoterwa muri aka Kagari ka Kanazi cyane cyane ko hari n'utwite ariko ko intego ni uko nta muntu wazongera kupfukiranya ibintu nk'ibi.

Umutesi Rose uyobora Umuryago NOUSPR UBUMUNTU ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe wanasuye uyu mwana wasambanyijwe avuga ko hari abahura n'ibibazo nk'ibi bitewe n'akato bahabwa mu miryango cyangwa aho batuye bikarangira batabonye ubutabera.

Umutesi akomeza avuga ko Umuryango NOUSPR UBUMUNTU ukomeje urugamba rwo gukurikirana ibibazo nk'ibi no gukora ubuvugizi bushoboka mu nzego bireba maze ufite ubumuga wasambanyijwe cyangwa se warenganyijwe akabonera ubutabera ku gihe ndetse n'aho atuye ntahutazwe.

Mukamusoni ushinjwa gusambanya uyu mwana w'Umuhungu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe Dosiye irigukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu gihe uyu mugore yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Ufite-Ubumuga-yafashwe-ku-ngufu-abwirwa-ko-azicwa-ati-Yari-no-kuntera-icyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)