Amb Gatete yashimangiye ko u Rwanda rufite ibihamya ko FARDC ikorana na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga ibisoburo ku birego u Rwanda rushinjwa na Repubulika iharanira Demokasi yaCongo imbere y'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinze umutekano ku isi.

Amb Gatete yavuze ko ukubura imirwano kwa M23, kwatumye hirengagizwa indi mitwe irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze kandi ko u Rwanda rubizi neza ko FARDC irwanya M23 ifatanyije na FDLR. Yasabye ko ubwo bufatanye bukwiriye kwamaganwa kuko bwaba busa no guhesha agaciro abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'FARDC ikwiriye kwirinda kwimakaza imikoranire n'iyi mitwe hanyuma ngo iyisabe gufatanya mu kurwanya indi. Nta musaruro bitanga kandi bitesha agaciro umuhate w'akarere na Loni wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amb-Gatete-yashimangiye-ko-u-Rwanda-rufite-ibihamya-ko-FARDC-ikorana-na-FDLR-yakoze-Jenoside-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)