Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Awoke Ogbo, umunyeshuri wasoje amasomo mu ishuri ry'imiyoborere ryitwa Africa Leadership University (ALU) riri mu Rwanda, yize ibijyanye n'ibibazo byugarije isi.

Uyu munyeshuri abungabunga ibidukikije ahindura ibintu bikoze muri Pulasitike akabikoramo amatafari n'amapave.

Iki gitekerezo kiri mu murongo na gahunda ya Leta yo kugira ibidukikije birambye guhera igihe u Rwanda rwatangiriye gukuraho ikoreshwa iryo ari ryo ryose rya pulasitike muri 2019.

N'ubwo iki cyemezo cyafashwe ariko, amacupa akoze muri pulasitike aracyakoreshwa kubera kubura ubundi buryo bunoze bwakoreshwa.

Awoke avuga ko igitekerezo yakigize ubwo yari atangiye kaminuza. Inzira yacagamo imujyana ku macumbi yabo ntabwo yari irimo amapave, nuko yumva nk'umuyobozi w'ahazaza ko hari icyo agomba kubikoraho.

Ati 'Muri icyo gihe naje kubona ko hakenewe ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo nkore uwo mwanzuro. Byatumye ntekereza ku bundi buryo kandi bushoboka mu buryo bw'amafaranga kugira ngo nkemure icyo kibazo kandi nita ku bidukikije.'

'Bizagira akamaro kubera ko aho kugira ngo ayo macupa akoze muri pulasitike abe umwanda yakusanywa agakorwamo ibindi mu buryo butabangamiye ibidukikije, bizanazamura ubukungu.'

Amatafari akorwa ate?

Awoke asobanura uko ayo matafari akorwa, yagize ati 'Aya matafari akozwe muri pulasitike n'umucanga. Tuyongesha pulasitike ikagera ku rugero ruyemerera kuvangwa numucanga nuko tukabitsindagira cyangwa ntitubikore, bitewe n'ubwoko bwa pulasitike.'

Aravuga ati 'Kugeza ubu mu kilo 1,2 cy'amacupa ya pulasitike kingana hafi n'amacupa 80 ya soda, Awoke ashobora gukoramo byibura amatafari 40. Avuga ko ari ibintu mu buryo bw'amafaranga bishoboka kandi binunguka icyarimwe. Ubu, ahakorerwa amatafari ni kuri kaminuza ya ALU.

Awoke kandi avuga ku buziranenge bw'ayo matafari, yavuze ko nta byago by'uko amatafari yashonga kuko izuba ridatanga ubushyuhe bugeze ku rwego rwo kuba ryashongesha ayo matafari, bityo abantu bakaba badakwiye kugira impungenge zo gukoresha ayo matafari.

Awoke avuga ko ayo matafari aje gukemura ikibazo cy'ibikorwa remezo, kandi kizaba gishobora kwigonderwa na buri wese ushaka kubaka.

Inkuru ya TNT yashyizwe mu Kinyarwanda na KT

 

The post Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/11/akora-amatafari-mu-bikoresho-bikoze-muri-pulasitike/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)