Yatanze akayabo ka Miliyoni zisaga 12 FRW kugira ngo yihindure nk'imbwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukoresha akayabo k'ibihumbi 12.500 by'amapawundi kugira ngo ahinduke imbwa, umusore yashyize hanze amafoto yabaye nkayo neza.

Abifashijwemo n'abahanga mu gushushanya ubugeni umuyapani,witwa Toko,yakabije inzozi ze zo kwihindura nk'imbwa bubwa.

Uyu musore yakiriye umwambaro umeze neza nk'uw'imbwa neza mu kwezi gushize kandi yahise yishimira iyi ntsinzi asangiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga abantu yambaye nk'imbwa ndetse ari gukina Ping pong.

Yashyize hanze ifoto imwerekana yabaye imbwa.

Muri imwe mu mashusho ye ya mbere, yasobanuye ati: 'Nahindutse imbwa y'inkazi kuko nashakaga kuba inyamaswa. Kuva ubu ndi gutekereza kohereza amashusho ku muvuduko wanjye."

Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Toko yategetse gukorerwa umwenda nk'uw'imbwa kuri £ 12.500 (miliyoni 2 Yen) muri Zeppet ikora amashusho ya filime, televiziyo.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatanze-akayabo-ka-miliyoni-zisaga-12-frw-kugira-ngo-ahinduke-imbwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)