Ukuri kubivejuru( Aliens), igihe izuba rizazimira, byinshi kubushakashatsi bwagiye hanze vuba. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashakashatsi mu bya siyansi bari bamaze igihe kitari gito bashakisha mu byukuri aho ibuye ryagaragaye mu Misiri ryaba ryaraturutse ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitangaje.

Iki kibuye kiswe Hypatia ubundi cyabonetse mu Misiri mu mwaka wa 1996 ariko kuva icyo gihe kugeza na nubu impuguke muri siyansi ndetse n'abandi ntibigeze batuza bashakaga kumenya aho cyavuye.

Abatangabuhamya bakora muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika Y'epfo aho iri buye ryajyanwe bagaragaza ko ryavuye mu isanzuro ndetse ryanazanye n'ibindi bivejuru(Aliens).

Umuhanga mu bijyanye no gupima amabuye Boffins ukora muri Kaminuza yo muri Afurika Y'epfo yavuzeko iri buye ryaba ryaraturutse kunyenyeri yapfuye yitwa White dwarf agace kayo kakaba ariko kagaragaye mu Misiri ari nako kahereweho hakorwa ubushakashatsi bugamije kwemeza ukuri ku bivejuru.

Abashakashatsi bameje ko mu gupfa kwiyi nyenyeri bisanzwe bibaho kuko n'iri zuba tubona rizazima mu myaka miliyari 5 iri imbere,  ubwo abazaba bakiriho nimba isi izaba itararangira bazaba abatangabuhamya bo kuzima kw'izuba.

Abashakashatsi bageregeje gusesengura bapima ibice 17 bigiye bitandukanye kugirango hagende harebwa aho ryavuye.

Nubwo bikigoye gusa batangazako ntakabuza ryavuye kure ndetse ryakoze urugendo rurerure kugirango rigere mu butayu bwo mu Misiri.



Source : https://yegob.rw/ukuri-kubivejuru-aliens-igihe-izuba-rizazimira-byinshi-kubushakashatsi-bwagiye-hanze-vuba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)