Rusizi: Ibyari ugushyingura byahindutse amahane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa ngarambe janvier benshi mu muryango we bemeze ko yapfuye yiyahuye gusa mu gihe bajyaga ku mushyingura bikaza kubyara kutumvikana.

Abo mu muryango wa ngarambe bemeze ko umugore we muto yaje kwiba umurambo ndetse bakamara amasaha menshi bamubuze.

 

Umugore wa kabiri wa ngarambe ukomeje gushinjwa n'abo mu muryango wa ngarambe kubera ko yanze kubaha umugozi yiyahurishije ngo bawushyingurane nawe.

Mukabaruta Francine yemeza ko yasabwe kudakora ku murambo mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaba cyishe nyakwigendera bityo nawe ntabwo azi aho umugozi uri.

Nyuma yimvururu umuryango waje kwemeza ko bashyingura nyakwigendera nta mugozi bamushyinguranye , ibyo abo mu muryango we bakomeje kwemeza ko nabo bizabafata bakaziyahura.



Source : https://yegob.rw/rusizi-ibyari-ugushyingura-byahindutse-amahane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)