U Rwanda rwinjiye muri gahunda ya Pfizer izageza imiti n'inkingo mu bihugu 45 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangarijwe i Davos mu Busuwisi, aharimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum.

Ku ikubitiro, izatangirana n'ibihugu bitanu bya Afurika birimo u Rwanda, Malawi, Ghana, Sénégal na Uganda.

Gutangiza iyi gahunda nshya byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Dr. Albert Bourla; Perezida wa Pfizer Biopharmaceuticals Group, Angela Hwang; Perezida Paul Kagame, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi na Bill Gates uyobora Bill & Melinda Gates Foundation.

Perezida Kagame yashimiye Pfizer na Dr. Burla kuri iyi gahunda, ashimangira ko "kubona imiti n'inkingo biteye imbere mu buryo bwihuse kandi buhendutse, ni wo musingi wo kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose."

Yavuze ko ari intambwe nshya itewe, ndetse yizeye ko iziganwa n'ibindi bigo.

Yakomeje ati "U Rwanda rwishimiye kugira uruhare muri Accord hamwe n'ibihugu by'abafatanyabikorwa, kandi twiteguye kongera iyi miti n'inkingo bigamije gutabara ubuzima mu byo twifashisha mu buvuzi bwacu."

Dr Bourla yavuze ko siyansi imaze kugaragaza ko ishobora gufasha mu guhangana n'ibyorezo ibikomeye.

Nyamara ngo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko hari icyuho mu buryo ibihugu bitadukanye bibasha kugera ku nkingo n'imiti bikeneye, ngo bibashe gutabara ubuzima bw'abaturage.

Hashingiwe ku masomo bize mu myaka ibiri ishize, ngo igihe kigeze ngo batange umusanzu mu kuziba icyo cyuho.

Yagize ati "Binyuze muri iyi gahunda, Pfizer izatanga imiti n'inkingo biboneka muri Amerika no mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, mu buryo butagamije inyungu, ku baturage miliyari 1,2 baba mu bihugu 45 bikennye."

Aho harimo ibihugu 27 bikennye (low-income countries) n'ibindi 8 bifite ubukungu bwisumbuyeho gato (lower-middle-income countries), byinjiye muri icyo cyiciro mu myaka 10 ishize.

Yakomeje ati "Uku kwiyemeza gukubiyemo n'imiti n'inkingo bya Pfizer bizaboneka mu gihe kiri imbere, uko bizagenda bivumburwa ndetse bigatangazwa."

Ku ikubitiro, Pfizer yiyemeje gutanga imiti 23 n'inkingo ifite ubu, bivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri.

Uko izagenda ishyira ku isoko imiti n'inkingo, byitezwe ko nabyo bizongerwa muri iyi gahunda yo kubigeza ku bihugu bitandukanye mu buryo butagamije inyungu.

Dr Bourla yavuze ko kugira ngo iyi gahunda izatange umusaruro, Pfizer yiyemeje gufatanya na Guverinoma z'ibihugu bitandukanye mu gukemura imbogamizi zaba zibangamiye ikwirakwizwa ry'imiti n'inkingo zirimo ibikorwa remezo, ububiko n'ibindi.

Yakomeje ati "Guverinoma z'u Rwanda, Malawi, Ghana, Sénégal na Uganda zamaze kwemera gukorana natwe mu gutanga ubusesenguzi bukenewe no kureba amahirwe ahari yabyazwa umusaruro, kugira ngo iyi miti n'inkingo bibashe kugera ku babikeneye."

Harimo nk'ubunararibonye mu kunganira ubuvuzi, kwigisha abakora mu buvuzi, amahugurwa mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n'inkingo, no guteza imbere ibindi bikorwa remezo nkenerwa.

Biteganywa ko amasomo azava mu gukorana n'ibi bihugu bitanu bya mbere, azifashishwa mu kugeza iyi gahunda no mu bindi bihugu.

Pfizer kandi yatangaje ko izakorana n'ibi bihugu mu kureba uburyo ngezuramikorere no kugura iyi miti n'inkingo, bwafasha mu kugabanya igihe kirekire bifata ngo bigere muri ibi bihugu.

Dr. Bourla yanatangaje ko bazakomeza gufatanya na Bill & Melinda Gates Foundation, kugira ngo hakorwe inkingo n'imiti by'ibyorezo byugarije abaturage mu bihugu bikennye.

Zirimo iza Group B Streptococcus (GBS), indwara iza imbere mu gutuma abana bapfa mbere cyangwa mu gihe cyo kuvuka cyane cyane mu bihugu bikennye, n'urukingo rwa Respiratory Syncytial Virus (RSV).

Ni ibikorwa bizaramira ubuzima bw'abantu bicwa n'izo ndwara zitandura n'izitandura, basaga miliyoni imwe muri ibyo bihugu, ndetse n'izindi zabaye karande zibangamiye ubuzima bwa benshi.

Bill Gates yashimye iyi gahunda nshya, avuga ko buri wese akwiye kugera ku miti n'inkingo bigamije kurokora ubuzima.

Yagize ati "The Accord for a Healthier World izafasha miliyoni nyinshi z'abaturage mu bihugu bikennye kubona ibikenewe ngo babashe kubaho ubuzima buzira umuze. Pfizer itanze urugero ibindi bigo bikwiye gukurikiza."

Perezida Chakwera we yavuze ko icyiza iyi gahunda izanye ari uko izafasha ibihugu nka Malawi - hadahutajwe agaciro kabyo n'abaturage babyo - mu gusaranganya umuzigo w'ikiguzi n'inshingano byo gukora no gukwirakwiza imiti n'inkingo bikenewe.

Yakomeje ati "Uku ni ko ibibazo byose byugarije isi bishobora gukemurwa."

Uru ruganda rwa Pfizer rukora imiti n'inkingo bitandukanye, birimo urukingo rwa COVID-19 rukorwa ku bufatanye n'uruganda BioNTech rwo mu Budage.

Iyi gahunda nshya yatangirijwe i Davos mu Busuwisi, ahateraniye World Economic Forum
Umuyobozi mukuru wa Pfizer, Dr. Albert Bourla; Bill Gates uyobora Bill & Melinda Gates Foundation; Perezida Paul Kagame; Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi na Perezida wa Pfizer Biopharmaceuticals Group, Angela Hwang, nyuma y'itangizwa ry'iyi gahunda
Perezida Kagame yavuze ko kubona imiti n'inkingo biteye imbere mu buryo bwihuse kandi buhendutse, ari wo musingi wo kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-muri-gahunda-ya-pfizer-izageza-imiti-n-inkingo-mu-bihugu-45

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)