U Rwanda ntirwumva impamvu FARDC yifatanyije n'Interahamwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi bivugwa ko Igisirikare cya Congo kiri gukorana n'imitwe itandukanye ibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw'igihugu irimo na FDLR mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23.

Ni imirwano yatangiye muri Werurwe gusa iza guhosha gato ariko yongeye kuburwa mu mpera z'icyumweru gishize. Byanageze aho igisirikare cya Congo kirasa ku butaka bw'u Rwanda ibisasu bikomeretsa abaturage bo mu Kinigi.

Yolande Makolo yavuze ko imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ishingiye makimbirane hagati y'Abanye-Congo ubwabo bityo ko u Rwanda rudashobora kuyinjiramo.

Gusa ngo ntibyumvikana uburyo Congo ihuza imbaraga n'umutwe ubarizwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bafite n'umugambi wo gukomeza umugambi wabo.

Ati 'Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri kurwana ifatanyije na FDLR/Interahamwe bakaba baranateye ibisasu ku butaka bw'u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.'

Kuva iyi mirwano yatangira, Congo yakunze gutera ibisasu ku Rwanda. Makolo asobanura ko u Rwanda ruramutse rusubije ibyo bitero, rutaba rwishe itegeko na rimwe ariko rutabifite muri gahunda.

Ati 'Mu gihe u Rwanda rushatse rwasubiza ibi bitero by'ubushotoranyi bya FARDC ku butaka bwarwo, ntabwo rwifuza kwinjira muri iyi mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ndetse nta nubwo ruyishorwamo.'

Makolo yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukorana n'abaturanyi barwo mu gushaka ibisubizo birambye by'umutekano muke ugaragara mu Karere.

Ati 'Niyo mpamvu Igisirikare cy'u Rwanda cyasabye ko hakorwa iperereza ryihuse rikozwe na EJVM ku masasu yarashwe mu turere twa Musanze na Burera muri iki Cyumweru.'

Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n'ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare.

Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n'inzobere z'abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo muryango.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ntirwumva-impamvu-fardc-yifatanyije-n-interahamwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)