Bwa mbere mu Rwanda, imfungwa zisaga 600 zashyikirijwe impamyabushobozi mu myuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ihurizo rikomeye ku musore nka we wari ufunzwe bwa mbere, azira icyaha yishoyemo kubera imibereho mibi no kubura ikindi yakora hanze kuko yacikishirije amashuri.

Mu 2019, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu Rwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS), yatewe inkunga ya miliyari 4 Frw n'u Buholandi, itangiza gahunda yo kwigisha imyuga n'ubumenyingiro muri gereza zitandukanye z'u Rwanda.

Icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri 603 basoje amasomo mu bijyanye n'imyuga itandukanye, cyahawe impamyabushobozi kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

Iyakaremye Isaac ni umwe mu ariyo magana yahawe impamyabushobozi, zemerewe no gukoreshwa hanze mu gihe umuntu arangije igihano cye muri gereza dore ko zemejwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini (NESA).

Iyakaremye nyuma yo gufata impamyabushobozi mu bijyanye na mudasobwa, yavuze ko ubuzima bwe bwamaze guhinduka dore ko amaze iminsi arekuwe. Ubu yashinze sosiyete itunganya ibyapa, ubutumire bw'inama n'ubukwe, ibitabo n'ibindi.

Ati 'Ngeze hano ntabwo numvaga ko byashoboka ko hari ikintu nabasha gukora ariko hano uza utazi ibyo ari byo, wumva ubabaye ariko bakakugorora ugataha uri mwiza.'

'Ubu nsigaye nkorera amafaranga nkuye mu bumenyi nakuye hano. Ndashimira ubuyobozi bwacu bwahaye amahirwe urubyiruko, nkashimira ubuyobozi bwa RCS ko bwahisemo imfungwa n'abagororwa ngo bagire amahirwe yo kwiga imyuga.'

Abasoje amasomo ni abo muri gereza nka Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu n'iy'abana ya Nyagatare.

Hatangwa amasomo mu myuga yihariye nko gukora amazi, amashanyarazi, gusudira, kudoda, mudasobwa, ububaji, ubukanishi, gutunganya ibikomoka ku mpu no gutunganya imisatsi.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ifungiyemo abasaga ibihumbi 11, SP Augustin Uwayezu, yavuze ko nka gereza yiganjemo urubyiruko, kuhatangiza amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ari ukureba kure.

Ati 'Imyuga ni ubufasha bukomeye kuri bo kuko izabafasha mu gihe bazaba basubijwe mu buzima busanzwe.'

Icyakora, SP Uwayezu yasabye abafatanyabikorwa kongera umubare w'abemererwa kwiga, hubakwa amashuri ahagije no gufasha abarangije basubiye mu buzima busanzwe, kubona igishoro.

Uwayezu kandi yasabye Leta gukorana n'abikorera kugira ngo abari kwiga babone aho bakorera imenyerezamwuga.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvenal yagaragaje ko hejuru ya 80% by'abantu bafungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda, bize amashuri make abandi bakayacikishiriza. Ni mu gihe benshi muri bo ari urubyiruko kandi rufungiye ibyaha byoroheje ku buryo bazafungurwa vuba.

Ibyo bivuze ko igihe bafunguwe nta bundi bumenyi cyangwa umwuga bafite, bashobora kubera umutwaro sosiyete bakaba basubira mu byaha.

CG Marizamunda yavuze ko ariyo mpamvu gutangiza amasomo nk'aya muri gereza ari ingenzi cyane, ashishikariza abatanga imirimo kwibanda ku bayigiye muri gereza, kuko bize neza.

Ati 'Ni abakozi beza bafite ubumenyi buhagije kuko bize neza. Kwigira hano bitandukanye no kwigira ahandi kuko aha ho ntakimurangaza.'

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko guteza imbere amasomo nk'ayo ari intego Leta yihaye, ariyo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w'abayiga.

Ati 'Abasoje tubakangurira kwihangira imirimo kuko iyo abaturage bafite imirimo biteza imbere, bakanateza imbere igihugu cyabo.'

Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, yasabye abasoje amasomo kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.

Ati 'Ntabwo mugomba gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye. Amasomo mwize azababere impamba izatuma mutongera kujya mu byaha ukundi.'

Minisitiri Gasana yavuze ko ibibazo byagaragajwe byo kongera umubare w'abiga muri aya mashuri, gushaka imikoranire n'abikorera bigiye gushakirwa igisubizo.

Kuri ubu hari ikindi cyiciro cya kabiri kigizwe n'imfungwa n'abagororwa 599 bamaze kwiga bagitegereje gukorerwa isuzuma, mu gihe icyiciro cya gatatu nacyo amasomo ageze kure, aho kirimo abantu abantu 617.

Abayobozi batandukanye ubwo bari bageze kuri gereza ya Nyarugenge ahabereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo y'imyuga
Mu myuga bigishijwe harimo no kudoda
Abashaka kwiga gutunganya imisatsi n'ibijyanye n'ubwiza bahabwa ubufasha bwose bushoboka
Mudasomwa ni umwe mu myuga yigishirizwa muri gereza zo mu Rwanda
Mu myuga yigishhwa muri gereza harimo no gukora ibikomoka ku mpu nk'inkweto, imikandara n'ibindi
Abigishijwe imyuga bagaragaje ko biteguye kuyibyaza umusaruro igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe
Kuri mudasobwa bigishwa ubumenyi bunyuranye
Hasabwe ko hongerwa umubare w'abagororwa n'imfungwa bigishwa imyuga kuko bibafitiye akamaro kanini, n'igihugu muri rusange
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati, ni umwe mu bagaragaye mu mukino ushishikariza imfungwa n'abagororwa kwiga imyuga
Imfunga n'abagororwa bakinnye umukino ugaragaza akamaro k'umwuga n'iyo waba uri muri gereza
Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko guteza imbere amasomo nk'ayo ari intego Leta yihaye, ariyo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w'abayiga.
Imfungwa n'abagororwa batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-imfungwa-zisaga-600-zashyikirijwe-impamyabushobozi-mu-myuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)