Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rubomborana, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba. Ni iza Uwamurera Venancie na Célestin Karangwa, bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gutaha izi nzu zubatswe ziherekejwe n'ibikoni, ubwiherero n'ibindi nkenerwa nk'intebe zo muri ruganiriro, ibitanda n'imifariso, abazubakiwe bagaragaje amarangamutima kuko babaga mu nzu zimeze nabi.
Uwamurera Venancie wapfushije abana bane muri Jenoside yagaragazaga amarira ku maso.
Yavuze ko yishimiye iki gikorwa, gikomeye kuko yabaga mu nzu itameze neza ariko ubu akaba ari mu nziza kandi atanyagirwa nk'uko byari bimeze mbere.
Ati 'Ni amarira y'ibyishimo. Nishimiye igikorwa nk'iki Imana ikomeze kubampera umugisha. Mugende mubwire Kagame wahagaritse Jenoside nawe muti Imana iguhe umugisha.'
Mugenzi we Karangwa we yashimiye abateguye iki gikorwa. Ati 'Ndabashimiye kubera ibintu mwankoreye. Ikindi nongeraho ndashimira Inkotanyi zankuye mu rufunzo nari narapfuye ndazuka.'
Eugène Nyagahene washinze Télé 10, yateguye iki gikorwa mu magambo ye yavuze ko uretse gusana inzu z'abarokotse hakwiriye no gusana imitima yabo kuko yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside.
Ati 'Nagira ngo nibutse abari hano ko tutaje kwifotoza, turi kwibuka. Turubaka iki ? Ibyasenywe si inzu gusa turahera ku mitima y'abantu. Uyu munsi twabwira mukecuru ko tuje kumufata mu mugongo. Uyu munsi twasannye inzu yawe tugiye kureba ikindi dukora wibesheho ubeho neza kurushaho ubeho kugeza igihe uzasazira. Ibyatubayeho hari aho byaturutse, hari ubujiji, ubukene n'ibindi. Ibyo byose byahuye n'ubutegetsi bubi bibyara Jenoside.'
Nyagahene yabwiye Karangwa ko ubutumwa yageneye Inkotanyi burazigeraho nta kabuza. Yabwiye Umunyamabanga w'Umurenge wa Ntarama ko ubushobozi bwabaye buke kubera ibihe bitoroshye Isi imazemo iminsi bya COVID-19 ariko bateganya ibindi bikorwa byinshi mu murenge ayoboye.
Umunyamabanga w'Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Martha yashimye iki gikorwa.
Ati 'Ndabashimira mu izina ry'Umurenge wa Ntarama. Aba babyeyi inzu babagamo ntizari zimeze neza. Mutubwira ko muzaza kwibuka no kuremera abarokotse byadukoze ku mutima. Navuga ngo Imana ibahe umugisha. Hano habaye Jenoside y'indengakamere cyane niyo mpamvu n'abaharokokeye bafite ubuhumya bukomeye. N'ubuyobozi bw'akarere buzi ibi bikorwa ndabizi ko nabo bazishimira ibyo mwakoze.'
Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho gusura Urwibutso rwa Ntarama ndetse Tele10/DStv Rwanda igeza ku rwibutso inkunga yayo. Nyagahene yavuze ko guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi bigomba gukorwa n'Abanyarwanda ubwabo kuko abazungu byabananiye.