Rusizi : Urujijo ku rupfu rw'Umusaza w'imyaka 77 wasanzwe amanitse mu kiziriko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo ku wa 3 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa wa nyakwigendera witwa Nyiransabimana yavuye mu isoko ageze iwabo asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira. Yafashe umwana amunyuza mu idirishya arakingura.

Uyu mukobwa yinjiye mu nzu asanga se amanitse mu kiziriko gikoze mu mugwegwe, yapfuye.

Byabereye mu mudugudu wa Nyagakomba, Akagari ka Kanunu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye Ildephonse Ngamije, yavuze uyu muryango wigeze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugore ashinja umugabo kudahahira urugo ariko nabyo ngo byasaga n'ibyahoshe kuko hari hashize imyaka 10 bibaye.

Ati 'Bamusanze mu mugozi, niba yimanitsemo cyangwa yamanitswemo, ibyo ni akazi ka RIB, dutegereje ikizava mu iperereza'.

Gitifu Ngamije yasabye kuzibukira kwiyambura ubuzima kabone n'iyo baba bugarijwe n'ibibazo bingana bite. Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukurushaho gukunda ubuzima no kwikunda, kuko uko byagenda kose niyo yaba ari amakimbirane ntabwo yagakwiye gutuma umuntu yivutsa ubuzima kuko hari icyo atumvikanye na mugenzi we'.

Nyakwigendera yabanaga n'umugore we w'imyaka 74 n'umukobwa we Nyiransabimana n'umwuzukuru.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Urujijo-ku-rupfu-rw-Umusaza-w-imyaka-77-wasanzwe-amanitse-mu-kiziriko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)