Sheebah Karungi yavuze ko yakorewe ihohoterwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheebah uzwi mu ndirimbo 'Beera Nange' avuga ko "igihe kimwe Abanya-Uganda bazaterwa ishema n'umugore umeze nkanjye'. Ashimangira ko ameze neze kandi ni umugore w'indwanyi. 

Avuga ko yaganiriye na benshi kandi yumviswe. Uyu muhanzikazi yavuze ko adacibwa intege n'ibivugwa. Kandi ko umugore witinyutse uyu munsi 'hari igihe yabayeho yitinya muri we'.

Muri aya mashusho, uyu mukobwa w'ikimero yavuze ko mu minsi ishize hari ahantu yagombaga kuririmba mu gitaramo cya bamwe mu bantu 'mwubaha, mufatiraho urugero (role model) bigaragaza nk'abantu beza kuri Televiziyo'.

Avuga mbere y'uko ajya ku rubyiniro umwe mu bagabo yamusanze mu mudoka amusekera, ari kumwe n'abarinzi be, bafungura urugi rw'imodoka yari arimo.

Uyu muhanzikazi avuga ko yari muri iyo modoka ategereje ko umujyanama we amubwira ko igihe cyageze cyo kujya ku rubyiniro.

Avuga ko uwo mugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina atatangaje amazina, yitwaye nabi imbere ye n'imbere y'abashinzwe kumufasha mu muziki.

Sheebah avuga ko yagize umujinya ku buryo yumvaga atajya ku rubyiniro, ariko kubera ko yubaha akazi ke yarabikoze.

Uyu muhanzi yabwiye abagabo kudafata abagore 'nk'ibikoresho'. Ababwira ko niba bashaka kuryamana n'umugore bakwiye kubisaba neza.

Yavuze ko abagabo bose bakwiye guharanira guha icyubahiro abagore nk'uko bubaha abakobwa babo.


Sheebah Karungi ntiyavuze umugabo wamukoreye ihohoterwa…Andrew Mwenda yabihakanye

Umunyamakuru rurangiranwa muri Uganda akaba n'umushabitsi Andrew Mwenda yashyizwe mu majwi n'abafana ba Sheebah Karungi bavuga ko ari we wamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, Andrew yanditse kuri konti ye ya Facebook ubutumwa burebure, avuga ko Sheebah yagiye kuri Youtube agatangaza ko 'umwe mu bagabo bakora kuri Televiziyo wifata nk'ikitegererezo yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

Uyu munyamakuru yavuze ko Sheebah atatangaje igihe ibyo byabereye n'aho byabereye. Yavuze kandi ko Sheebah atigeze avuga niba yarafashwe ku ngufu cyangwa se yaratutswe. Ati 'Ahubwo avuga [Sheebah] ko ibyo byabaye mu maso y'abamufasha mu muziki, kandi ko uwo [mugabo] yari kumwe n'abarinzi.'

Mwenda yibaza ukuntu umuhanzikazi nka Sheebah uzwi muri Uganda atihutiye gutanga ikirego kuri polisi, ahubwo akajya ku mbuga nkoranyambaga gutangaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yibaza niba Sheebah yarabikoze agamije kwamamara no kuba abantu bamugirira impuhwe. Ati 'Kuki atajya kuri Polisi cyangwa mu rukiko.'

Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo aya mashusho yamaraga kujya hanze, bamwe mu bafana ba Karungi bavuze 'ni njye wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

Yavuze ko mu buzima bwe atarigera ahura na Sheebah kugeza ubwo 'aya mashusho yajyaga hanze ashinja kumuhohotera'.

Yakomeje avuga ko ubwo yabonaga aya mashusho yatekereje ko Sheebah yamwibeshyeho, kugeza ubwo abonye bifashe intera agahitamo kugira icyo abivugaho.

Andrew Mwenda yavuze ko yagerageje kuvugisha Sheebah binyuze kuri WhatsApp agira ngo amubwire avugishe ukuri avuge umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gutsina.

Avuga ko mu nshuro zose yahamagaye Sheebah atigeze amwitaba, ndetse n'ubutumwa yamwandikiye ntiyabusubije. Amenya ko bwasomwaga n'umujyanama we.

Mwenda yavuze ko ibyo Sheebah yakoze atari bishya, kuko ari byo byatumye abarimo Kim Kardashian baramenyekanye ku Isi kandi mu gihe gito.

Uyu munyamakuru anavuga ko Sheebah yatangaje ko yakorewe ihohoterwa ku munsi umwe n'ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Isesengura rye, asanga uyu mukobwa yari agamije kwemeza ko byabaye avuye mu birori bya Muhoozi. Nyamara atari mu bahanzi bagombaga kuharirimba.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yagize umwanya uhagije wo kuganira na Andrew Mwenda, asanga ibyo Sheebah Karungi avuga ari 'inkuru y'ikinyoma'.

Ati 'Nasomye ibitekerezo byanyu bigaruka kuri Sheebah Karungi. Nahase ibibazo umuvandimwe wanjye Andrew Mwenda, ambwira ko atigeze ahura n'uyu mukobwa [Sheebah Karungi]. Iyi ni indi nkuru y'ikinyoma.'

Uyu jenerali w'inyenyeri eshatu yavuze ko Sheebah Karungi ari 'umuhanzikazi w'umunya-Uganda ukomeye'. Ati "Ndi umufana we ukomeye". Yongeyeho ko nta cyaha akoze mu gutangaza ko ashyigikiye urugendo rw'umuziki rw'uyu mukobwa.

Sheebah Karungi ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ryiswe 'A Thousand Hill Festival (ATHF) azahuriramo na Kizz Daniel. Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero, ku wa 12 na 13 Kanama 2022 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

 

Sheebah Karungi amaze igihe kinini afatwa nka nimero ya mbere mu bakobwa bakora umuziki muri Uganda 

Lt Gen Muhoozi yatangaje ko ari umufana wihariye w'umuhanzikazi Sheebah Karungi  

Uhereye ibumoso:  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umunyamakuru Andrew Mwenda n'umuhanzikazi Sheebah Karungi








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117148/sheebah-karungi-yavuze-ko-yakorewe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-lt-gen-muhoozi-na-andr-117148.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)