Sankara ahaye ubutumwa bukomeye Gen Jeva na Lt Gen Komanda ba FLN anahishura uko abanye na Rusesabagina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo muri Gereza ya Mageragere hakorwaga umuhango wo guha impamyabushobozi abagororwa basoje amasomo y'imyuga.

Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo kwemera no gusaba imbabazi ku byaha by'iterabwoba yari akurikiranyweho n'ubushinjacyaha.

Ati 'Icyo nababwira cyane cyane abari abayobozi b'igisirikare cya FLN nka Gen Hamada, kuko nzi ko azabibona na Jeva niba akibaho ; nababwira nti 'akari inyuma karahanda'. Nta kintu njye ntakoze mu myaka itandatu namaze muri Opozisiyo.'

'Twaragerageje kuva mu 2013 ku bwa Kikwete, njye ninjiye muri Opozisiyo Karegeya na Kayumba bahita bansamira hejuru, dukorana inama imbonankubone, twagerageje ibintu byinshi kugira ngo duhungabanye iyi Leta ariko byaratunaniye.'

Sankara yavuze ko bamufashe yumva ko kera kabaye ubutegetsi bw'u Rwanda bugiye kuba amateka, ariko ko yibeshyaga.

Ati 'Kugeza ku munota wa nyuma ubwo njye bamfataga, nari mfite amasezerano menshi nari maze guhabwa n'ubutasi bw'u Burundi n'ubwa Uganda, nizeraga ko ari igihe nyacyo cyo kwatsa umuriro nk'uko twabyifuzaga.'

'Leta y'u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, ifite Umuyobozi ukomeye, iyi Leta irasobanutse, ifite amafaranga, ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.'

Yavuze ko hari abamunenga bavuga ko 'yabaye akabwa' cyangwa se ko yayobotse. Ngo ntabwo ibyo abyitayeho kuko yemera ko mu gihe udashoboye kurwanya umuntu ngo umutsinde, icyo ukora ari ukumwiyungaho.

Ati 'Njye narayobotse, niteguye kugororwa hano muri gereza, nkitegura kuba nasubira mu muryango nyarwanda tugafatanya kubaka igihugu.'

Yabwiye abantu bo mu ishyaka rye rya RRM bari hanze y'u Rwanda yaba muri Afurika y'Epfo, Canada, Amerika n'ahandi, ko Leta y'u Rwanda ntacyo yigeze imutwara kuva yafatwa, bityo ko nabo bakwiriye kumva ko intambara barwana batazayitsinda.

Yavuze ko we na bagenzi be bashutswe na Kayumba Nyamwasa mu bihe bitandukanye uhereye igihe yababwiraga ko mu Rwanda nta matora azaba, akabashuka bagatanga imisanzu ngo bazi ko igiye gukoreshwa mu kugura imbunda.

Ati 'Yarangiza akayiguriramo amakamyo abantu bagasigara bavuga ngo twakurikiye igisambo [...] ikintu cyatuma abantu twari kumwe bakira uko gutenguhwa, ni ukuyoboka bakiyambura ishati y'ubugarasha bakambara iy'ubutore.'

Yavuze ko hari abacuruzi bari muri Malawi, Zimbabwe, Afurika y'Epfo n'ahandi badafitanye ikibazo n'u Rwanda ariko bahora bububa, badafite amahoro. Ati 'Bazibukire ibyo barimo bashake uko bafatanya n'abandi twubake igihugu.'

Nsabimana yavuze ko yo bibaye ngombwa ahura na Paul Rusesabagina na bagenzi be bareganwaga hamwe, ariko ko nta byinshi baganira.

Ati 'Rusesabagina duherukana tukiri mu byo kuburana, urumva njye nari narafashe umwanzuro wo kuburana we yarafashe uwo kutaburana, urumva harimo ikibazo. Ikarita yo gukomeza guhangana njye si yo nakinaga.'

Nsabimana yavuze ko muri gereza ari kwandika igitabo kivuga ku byo yanyuzemo byose.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sankara-ahaye-ubutumwa-bukomeye-Gen-Jeva-na-Lt-Gen-Komanda-ba-FLN-anahishura-uko-abanye-na-Rusesabagina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)